Rayvanny yahaye gasopo abamuserereza kumpamvu z’uko yahinduye inyogosho (Hairstyle) ye -Amafoto

Raymond Shaban Mwakyusa wamenyekanye cyane ku izina rya Rayvanny, ubusanzwe ni umwe muhanzi b’ibyamamare hariya muri Tanzaniya nomukarere k’Afrika y’uburasirazuba muri rusange, ni umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’Umubyinnyi aho amaze igihe kirekire akorera umuziki we muri WCB Wasafi Records inzu isanzwe ari iya Diamond Platnumz.

Rayvanny wamenyekanye cyane ku ndirimbo “Kwetu” ubusanzwe yavutse mu kwezi kwa munani taliki ya 22 umwaka 1993 I Tanzaniya mugace kitwa Mbeya. Uyu Mugabo kandi ufite Umwana umwe gusa witwa Jaydan Vanny , yagiye akorana indirimbo n’Abahanzi b’ibyamamare batandukanye biganjemo “Diamond Platnumz,Hormonize,Jason Derulo,Jah Prayzah na Korede Bello”.

Nyuma yuko Diamond Agaragaye ku Nyogosho (Hairstyle) itangaje ndetse bikavugisha abatari bake,kuri ubu n’uyu muhanzi Rayvanny yaje mu isura shya ndetse we anatangaza ko n’ubwo abantu batabasha kubyumva kimwe no kubyakira neza; we adateze kubihindura.

Reba Amafoto yuyu Muhanzi Agaragaza inyogosho ye shya:

Rayvanny yishimira cyane iyi nyogosho
Ari Kurubyiniro benshi bari batandagaye
Ubusanzwe ni uku uyu muhanzi yiyogoshaga!

 

Amafoto: Ghafla/Interineti