Rayon Sports yasimbuje umutoza Karekezi Olivier Umubiligi Ivan uherutse kuyivamo adasezeye.

Mu minsi nk’ibiri ishize ni bwo umutoza  mukuru wa Rayon Sports yafashe rutemikirere yisubirira muri Sweden nyuma yo gutsindwa umukino wari wamuhuje na APR FC, abafana bakamwuka inabi  ariko n’abayobozi ubwabo bo  mu ikipe bakaba batari bamworoheye. Ubwo yafataga indege kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2018 benshi bakurikije amagambo yakoresheje asezerana abakinnyi ndetse akaza no gushyira andi kuri instagram ye bahamije ko Karekezi asezeye atazagaruka mu ikipe nk’umutoza, none inkuru ibaye impamo na Rayon yamaze kumusimbuza umutoza  w’Umubiligi Ivan Minnaert.

Uyu mutoza mushya Ivan Minnaert Rayon Sports yasimbutse Karekezi Olivier, muri rusange si mushya mu Rwanda ndetse no muri Rayona Sport ahubwo uyu nubundi yahoze ari umutoza wayo mu myaka nk’ibiri, itatu ishize ariko mu ntangiriro 2016 aza kwikura mu ikipe agenda atanasezeye. Ubu rero akaba yamaze kugarurwa mu ikipe ndetse yamaze no guhabwa akazi mu ikipe ya Rayon Sports FC nyuma y’inama yabaye kuri uyu wa gatatu igahuza abayobozi ba Rayon Sports ndtse na bamwe mu bahagarariye abakunzi b’iyi kipe.

Ivan Minnaert waje mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize aje mu cyifuzo cyo kuba yaba umuyobozi wa tekinike abaye ahawe ikipe ya Rayon Sports, uwavuga ko ahise ahurirana n’ibihe byiza by’igenda rya Karekezi Olivier watozaga iyi kipe werekeje mu gihugu cya Sweden agiye kureba abana n’uko yabivugaga ariko amakuru ava mu buyozi bw’ikipe akavuga yagiye atabimenyesheje abayobozi ba Rayon Sports, ibi rero baytumye Ivan atakibaye umuyobozi wa Tekinike ahubwo yagizwe umutoza uretse ko wenda ashobora kubikora byombi.

Ivan Minnaert umutoza w’agateganyo wa Rayon Sport

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa  Rayon Sports avuga ko Ivan Minnaert yabaye agizwe umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, kuko atarahabwa amasezerano y’igihe kirekire mu buryo busesuye, ibindi bijyanye n’imikorere ye ndetse n’ibishobora guhinduka bikaba biza kumenyekana hato.

Uyu mugabo rero hakimenyekana ko ari we uje muri iyi Kipe ya Rayon Sports benshi bahise batangira kwibaza niba indwara bamwe bise iyo kurambirwa vuba isa n’imubamo ukongeraho no kuba na Rayon Sports yarayiciyemo mu mpera ya 2015, ariko bidaciye kabiri akaza kuyivamo nyuma y’amezi atatu, mu ntangiriro za 2016 nk’uko twabibvuze haruguru yewe akagenda adasezeye  icyo gihe akaba yaererekeje mu ikipe ya Leopards yo mu gihugu cya Kenya, aha naho akaba atahamaze kabiri. None noneho yaba agiye kugaruka muri Rayon akaguma hamwe? Ntawamenya.

Gusa mu myaka itatu ishize uwavuga ko yazengurutse Afurika ntiyaba abeshye, reba na we amakipe aciye mu myaka itatu gusa. Uyu mutoza mushya wa Rayon sport Ivan Minaert!

Mu myaka itatu gusa ishize,  Ivan Minaert mbere yo kuza  mu Rwanda bwa mbere yari akubutse  mu ikipe ya AS Djoliba yo muri Mali, hanyuma aza  muri Rayon sport yo Rwanda mu mpera  Za 2015, bidatinze agana muri AS Leopards yo muri Kenya muntangiriro za 2016, avayo agaruka mu Rwanda muri Mukura VS, aha naho ntiyahatinda  ajya gutoza AS Kaloum yo muri Guinea, bidaciye kabiri ati nerekeje muri Afurika y’Epfo mu ikipe ya Black Leopards, aha naho ntanyuzwe ati reka ngaruke mu Rwanda muri Rayo Sport nahozemo nkagenda ntabasezeye.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma