Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Addis-Abeba muri Ethiopia yashyize ahagaragara raporo ivuga ko mu mezi ane ya mbere ya 2025, abaturage bo mu mijyi ya Goma na Bukavu bahuye n’ibikorwa bikomeye by’ihohoterwa ubwo ibi bice byari byarafashwe n’ihuriro rya AFC/M23.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Iyi raporo yashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2025, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Igihugu y’Amateka (Musée National) i Kinshasa. Witabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye za Leta barimo Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Minisitiri w’Ingabo, n’abandi bategetsi.
Alphonse Ntumba Lwaba, umuhuzabikorwa w’iyo Komisiyo, yasobanuye ko iyi raporo y’amapaji arenga 100 igamije kugaragaza ibyaha byakozwe mu ntambara z’i Burasirazuba, no gutanga ubuhamya bushobora kwifashishwa mu nkiko mpuzamahanga mu rwego rwo gushaka ubutabera.
Yagize ati: “Aho ihuriro rya AFC/M23 ryanyuze hose hasizwe ibimenyetso bigaragaza ibyaha by’intambara, ibyibasira inyokomuntu ndetse n’ibifite isura ya Jenoside. Kubishyira ku mugaragaro no kubishyikiriza ubutabera mpuzamahanga ni intambwe ikomeye yo kugera ku kuri.”
Minisitiri w’Uburenganzira bwa muntu yavuze ko iyo raporo izaba igikoresho cy’ingenzi cya Leta mu gukusanya ibimenyetso bizifashishwa mu nyandiko izoherezwa mu nkiko z’ubutabera mpuzamahanga.
Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya, yagaragaje impungenge ku mibereho ikomeje kuzamba y’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo, avuga ko bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’ibitero n’ubugizi bwa nabi.
Ati: “Ndizera ko abakoze ibi byaha bazabibazwa imbere y’amategeko, kugira ngo bibere isomo n’abandi bafite umugambi nk’uwo.”
Nubwo raporo ivuga ko intambara imaze imyaka hafi 30 mu Burasirazuba bwa Congo imaze guhitana abarenga miliyoni 12, ntiyasobanuye neza uburyo ayo mahano akorwa cyangwa uruhande rukunze kwibasirwa.
Iyi raporo isohotse mu gihe ihuriro rya AFC/M23 rikomeje gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa kugira uruhare mu bikorwa bikomeje kubangamira abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC.
Mu itangazo ryasohowe ku wa 14 Gicurasi 2025, AFC/M23 ryatangaje ko Leta ikomeje kwimakaza ivangura no gutoteza abaturage, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, bituma habaho ubwicanyi, gufatwa ku ngufu, n’itotezwa rikabije mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
AFC/M23 kandi ishinja Leta gukorana n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, ivugwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Bivugwa ko iyi mitwe ikomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo ubwicanyi, gusahura no gusenya ibikorwa remezo, byose bikorwa ku bufatanye n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC).
Uretse ibyo, AFC/M23 inavuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwirengagije amasezerano y’amahoro yasinywe mbere, aho Leta yananiwe kubahiriza ibyo yiyemeje nko gusubiza mu buzima busanzwe abasirikare ba M23, no kubaha imyanya mu nzego za Leta.
Mu gihe ibirego bikomeje gusimburana hagati ya Leta ya Kinshasa n’ihuriro rya AFC/M23, abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeje kuba mu buzima bubi, bahura n’ubwicanyi, itotezwa n’ubuhunzi.
Ibi byose bikomeza kwerekana ko leta ya Kinshasa ikomeje kwinangira inzira y’ibiganiro, nyamara amahanga abibona nk’imwe mu nzira zonyine zishobora kuzana amahoro arambye.