Radio na Talevisiyo zirirwaga zamamaza ibikorwa by’ubuvuzi RURA yazisabye kubihagarika vuba na bwangu

Bitandukanye n’ibyari bisanzwe ndetse n’uko byari bimenyerewe mu kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi, Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere (RURA), rwasabye radio na televiziyo zikorera mu Rwanda guhagarika kwamamaza no gutambutsa ibiganiro byamamaza ibikorwa by’ubuvuzi.

Mu butumwa RURA yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 19 Gashyantare 2019 buvuga ko hashingiwe ku ngingo ya 21 y’amabwiriza agenga serivisi z’ isakazamakuru mu Rwanda, “RURA irasaba amaradio n’amateleviziyo guhagarika  kwamamaza, no kunyuzaho ibiganiro byamamaza ibikorwa by’ubuvuzi.”

Itangazo ryanyujijwe kuri Twitter

Soma itegeko unyuze hano

Ivuga ko biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima abuza kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi, n’ibiganiro bitemewe.

Ingingo ya gatatu y’aya mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko:“Umuntu wese abujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi mu buryo bw’amashusho, mu biganiro, mu bitabo, mu muhanda ukoresheje indangururamajwi n’imbuga nkoranyambaga.”

Itangazamakuru rikora mu buryo ubwo aribwo bwose kandi ryabujijwe gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi keretse mu gihe ushaka serivisi agaragaje icyangombwa cya Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano kibimwemerera.

Ni mu gihe ingingo ya kane yo ivuga ko:“Bibujijwe gutanga ibiganiro byerekeye ubuvuzi udahagarariye Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano zayo, ikigo, urwego cyangwa ivuriro byemewe n’iyo Minisiteri kandi udafite uburenganzira bwanditswe bwatanzwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri, ikigo cyangwa ivuriro byemewe na Minisiteri.”

Mu kiganiro aherutse kugirana n’inzego zitandukanye zirimo n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba, yavuze ko nubwo biriya bikorwa bitemewe, byari bimaze gufata indi ntera mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Hari nk’abo njya numva ngo bavura inyatsi, abagore babuze abagabo bakabashakira abagabo, ubwo buvuzi ntabwo tuzi mu gihugu cyacu.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibihano ku barenze kuri ariya mabwiriza bizajya bitangwa na RURA ifite mu nshingano kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru mu Rwanda.