Mu gihugu cya Burkina Faso , Umutwe wa gisirikare uri ku butegetsi watangaje ko ibikorwa by’ubutinganyi biciwe burundu mu gihugu ndetse bushyiraho itegeko ryo guhana umuntu wese ufatiwe muri ibi bikorwa.
Minisitiri w’ubutabera Edasso Rodrigue Bayala yavuze ko leta yamaze kwemeze itegeko ko ubutinganyi ari icyaha gikomeye kandi gihanwa n’amategeko muri kiriya gihugu.
Gusa nyuma yo gutangaza ibyo ntacyo yongeweho, kuri ubu itegeko risigaje kwemerwa n’inteko ishinzwe amategeko , iyobowe n’iki gisirikare.
Ibi bije nyuma yuko iki gihugu cya Burkina Faso Kihomoye ku Bufaransa bwigize no kugikoronize, kikiyunga ku Burusiya. Ndetse kuri ubu uBurusiya ni kimwe mu bihugu byafashe iyambere mu kurwanya ubutinganyi, yewe ho umuntu w’umutinganyi afatwa nk’umwanzi ukomeye w’igihugu.
Mu gihugu cya Burkina Faso bemera ko hashobora kubaho marriage ibyeri gusa, iyo mu rusengero cyangwa iya gakondo.