Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2024, umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za America, Donald Trump yarashwe ubwo yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Muri Leta ya Pennsylvania, niho Donald Trump yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza. Ubwo yari ari kugeza ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa, nibwo yarashwe isasu ku gice cy’umutwe ariko riramuhushura.
Iri sasu ryamuhushuye, ryamuhushuye hafi n’ugutwi, ndetse ahita avirirana amaraso menshi kuko ryamutwitse. Donald Trump yarashwe n’umusore w’imyaka 20, akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pisitori.
Ubwo Trump yamaraga kuraswa, yikubise hasi ariko inzego z’umutekano zitabarira hafi, ziramuhungisha. Mu gihe kandi inzego z’umutekano zari ziri kumuhungisha, Trump yahagaze azamura igipfunsi k’ikiganza cy’iburyo, acyereka abari bari aho, bisobanuye intsinzi.
Inzego z’umutekano kandi zatangaje ko uwamurashe nawe yahise araswa ndetse arapfa. Muri uko kurasana kandi harasiwemo undi muturage usanzwe arapfa, ndetse nundi umwe wakomerekejwe n’isasu.
Nyuma yo gushyikirizwa muganga, Abashinzwe umutekano bavuze ko ameze neza. Naho Perezida wa America Joe Biden, kuri ubu uhanganye na Trump, yishimiye ko mugenzi we ameze neza.