Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umunyamabanga Mukuru wa FPR yatanze ubuhamya avuga ko yigeze guha Interahamwe ibihumbi 800 Frw

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, w’imyaka 69 y’amavuko yatanze ubuhamya mu rubanza ruregwamo Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya ‘Bomboko’ uri kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yavuze ko mu gihe Jenoside yabaga, yamuhaye ibihumbi 800 Frw kugira ngo ahungishe abana be uko ari umunani. 

Gasamagera yatanze ubu buhamya muri uru rubanza rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi, ku wa 13 Gicurasi 2024 ari i Kigali, hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (Video Conference). 

Yavuze ko ubwo indege yari itwaye Habyarimana yaraswaga, Umudipolomate bakoranaga muri Ambasade ya Libya mu Rwanda yamusabye niba yakwemera bakajyana i Bujumbura mu Burundi kuko ari ho barimo bahungishiriza abandi, ariko Gasamagera arabyanga, ahitamo guhungira muri Hôtel des Mille Collines. 

Kubera ko mu nzira hari bariyeri nyinshi, uwo mudipolomate yamufashije gusubira ku biro, abasha gufatayo amafaranga, atangira kuganira na Nkunduwimye Emmanuel uko yamufasha guhungishiriza abana be muri Hôtel des Mille Collines. 

Yagize ati “Nari nzi Bomboko, njya mu biganiro na we, nari nsanzwe muzi kuko twahuriraga mu bintu bya douanes, ambwira ko mwishyura ibihumbi 200 Frw kuri buri mwana, ariko twumvikana ko muha ibihumbi 100 Frw kuri buri mwana, twabyumvikanye gutyo, ubwo twumvikanye ibihumbi 800 Frw kuko nari mfite abana umunani, njye nari narageze muri Hôtel des Mille Collines.” 

Muri ubwo buhamya, Wellars Gasamagera yakomeje asobanura ko avugana na Nkunduwimye Emmanuel ‘Bomboko’ yari wenyine, kandi ko yari yambaye gisirikare, arayamwishyura abana arabamuzanira. Bomboko ngo yabwiye Gasamagera ko ayo mafaranga amwatse na we agomba kuyaha Georges Rutaganda. 

Perezida w’Urukiko yabajije Gasamagera niba kuri we asanga Nkunduwimye Emmanuel yari Interahamwe, Gasamagera arabyemeza avuga ko yari yo, ko ibyo atabishidikanyaho, kandi ko yanagendanaga na Kajuga Robert, na Georges Rutaganda, kandi abo bakaba bari Interahamwe zikomeye zari no buyobozi bwazo. 

Gasamagera yabajijwe impamvu yatekereje kwifashisha Bomboko, abazwa niba yari asanzwe amuzi, yemeza ko yamuhamagaye kuko yari asanzwe amuzi, kandi ko n’ibikorwa bye nk’Interahamwe byari bizwi. Yanavuze ko kandi ubusanzwe Bomboko yari umuntu wari uzi gushaka amafaranga, azi ahantu henshi hashobora kuboneka amafaranga, ugenda mu bikorwa by’Interahamwe. 

Gasamagera yongeyeho ko ikindi cyamubabaje ari uko umudamu we yahuriye na Bomboko mu Bubiligi yagiye kwivuza, Bomboko akabaza uwo mudamu niba abana bari aho, agashaka kwerekana ko yabarokoye, nyamara asa n’uwirengagije ko umubyeyi wabo yatanze amafaranga menshi kugira ngo abana abageze muri Hôtel des Milles Collines. 

Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65 y’amavuko, yatangiye kuburanishwa ku byaha akekwaho bya Jenoside tariki 8 Mata 2024 n’urukiko rwa Rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi. Bamwe mu bari bazi Nkunduwimye Emmanuel, bavuga ko mbere ya Jenoside, yari afite igaraje rikomeye mu Mujyi wa Kigali ryitwaga AMGAR. 

Abamuzi bavuga ko yagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ahitwa mu Gakinjiro, hahoze ari muri Segiteri ya Cyahafi, ubu hakaba ari mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega, Akagari ka Kora. 

Jenoside yakorewe Abatutsi muri Cyahafi (aho Nkunduwimye yabaga) yatangiye hashize iminsi irindwi, nyuma ya tariki 7 Mata 1994. Icyo gihe abantu benshi ngo bari barahungiye muri aka gace, kuko batekerezaga ko ho nta bwicanyi buzahakorerwa. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments