Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umuntu wahanuye amatariki umwamikazi Elizabeth II azapfiraho bikaba impamo, yahanuye nayo umuhungu we wamusimbuye azapfiraho

Mu mwaka wa 2022 nibwo Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II yitabye Imana, aho yari amaze imyaka igera kuri 70 ari Umwamikazi w’Ubwongereza. Amaze gupfa yaje gusimburwa n’umwami Charles III akaba ari n’umuhungu we.

Ubusanzwe Elizabeth yabaye umwamikazi afite imyaka 26 mu mwaka wa 1952, yapfuye afite imyaka 96 amaze imyaka 70 ku ngoma. Umuhungu we wamusimbuye nawe kuri ubu afite imyaka 73.

Mbere y’urupfu rwa Elizabeth II, umugabo ukoresha imbuga nkoranyambaga mu mazina ya Logan Smith yari yarahanuye urupfu rwe, aho yari yaravuze ko Elizabeth azapfa ku wa 8 Nzeri 2022, koko ntibyatinze gusohora, Elizabeth yapfuye kuri iyi tariki.

Kuri ubu uyu mugabo yongeye kwandika ku rukuta rwe rwa X yahoze ari twitter, avuga ko umwami Charles III nawe azapfa ku wa 28 Werurwe 2026.

Ibi ubwo yamaraga kubivuga byateje impaka n’impagarara ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ubu butumwa bukwizwa henshi cyane mu gihe gito. Ubwo uyu mugabo yabonaga ko ubutumwa bwe buri gukwirakwizwa cyane yahise ahitamo guhisha konte ye ya X gusa n’ubundi ntibyamuguye neza kuko yaje gusibwa ku rubuga rwa X.

Abantu hirya no hino bakomeje kwitandukanya nibyo uyu mugabo yavuze ndetse bamwe bavuga ko Imana ariyo yonyine igomba kugena igihe umuntu zapfiye. Benshi mu bo byarakaje ni abaturage b’igihugu cy’Ubwongereza.

Umwe yagize ati “nanjye nizera ko Umwami Charles III azategeka igihe kigufi. Ni imyaka iri hagati y’itanu na 10.”

Undi yagize ati “Nta muntu ushobora kuvuga ngo Umwami Charles III azapfa mu 2026, Imana yonyine ni yo ishobora kugena ko runaka azapfa ku munsi uyu n’uyu.”

Gusa kuri ubu, Umwami Charles III arwaye kanseri itaratangajwe ubwoko bwayo. Ni mu gihe mu Bwongereza imibare igaragaza ko umugabo umwe muri batanu ashobora kurwara kanseri mu buzima bwe, mu gihe umugabo umwe mu bagabo umunani ahitanwa na yo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments