Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Paul Kagame yirukanye abasirikare bakuru mu Ngabo z’igihugu

Kuri uyu wa 30 Kanama 2024, mu itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda RDF, ryemeza ko Umugaba Mukuru w’ikirenga w’ingabo Paul Kagame yirukanye mu gisirikare bamwe mu basirikare bakuru.

Muri aba birukanywe harimo Gen Maj Martin Nzaramba, wigize no kuba umuyobozi mukuru w’ishuri rya gisirikare rya Nasho, ndetse Col Dr Etienne Uwimana wari usanzwe ari umuganga mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe.

Uretse aba birukanywe kandi hirukanwe n’abandi bofisiye 19 barimo abakuru n’abato.

Iri tangazo rivuga ko kandi Umugaba Mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Paul Kagame yatanze uburenganzira bwo kwirukana abandi basirikare 195 bari mu byiciro bitandukanye.

Ubwo iri tangazo ryasohokaga, ntihatangajwe icyatumye aba basirikare birukanwa gusa Mu mpamvu zituma umusirikare yirukanwa mu gisirikare harimo amakosa akomeye ajyanye no kuba atarubahirije indangagaciro za gisirikare.

Harimo nko kutarangwa n’indangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda zirimo kuba umuntu agomba kubaha inzego za gisirikare. Umusirikare wagaragayeho ruswa cyangwa amacakubiri, amatiku, kurema uduce, ubusinzi bukabije, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi, nawe aba ashobora kwirukanwa.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments