Thursday, October 31, 2024
spot_img

U Rwanda na RDC byemeranyijwe gusenya FDLR no guhagarika imirwano

Ku wa 30 Nyakanga 2024, i Luanda muri Angola habereye ibiganiro byahuje u Rwanda ndetse na Repulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ibiganiro byarebanaga n’uburyo hashakwa umuti w’intambara z’urudaca ziri kuvuga muri  Kivu y’Amajyaruguru ho muri RDC, ndetse n’umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Muri ibi biganiro, byitabiriwe n’intumwa y’u Rwanda Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe RDC yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Thérèse Wagner.

Ibi biganiro kandi byari byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola Amb. Tete Antonio, kuko igihugu cya Angola gisanzwe ari umuhuza hagati y’igihugu cy’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi biganiro byari bigamije gushaka umuti w’ibibazo biri mu DRC, hafatiwemo umwanzuro wuko umutwe wa FDLR ugiye gusenywa burundu ndetse n’imirwano igahagarikwa ku mpande zisanzwe izhanganye.

IGIHE giti “Intumwa zitabiriye ibi biganiro zagaragaje ko umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa RDC, zemeranya ko imirwano hagati y’impande zihanganye igomba guhagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024 nibwo igihugu cya RDC cyatangaje ndetse kigeza Raporo ku muhuza w’ibihugu ‘Angola’, ko biteguye kandi bagiye gusenya uyu mutwe wa FDLR, Ni mu gihe u Rwanda narwo rwamenyesheje Umuhuza ko rwiteguye gukurikirana uko iki gikorwa kizagenda.

Muri ibi biganiro byabaye ku wa 30 Nyakanga 2024, nibyo byongeye gufatirwamo umwanzuro wimbitse wuko hagiye gukorwa ibishoboka uyu mutwe wa FDLR ubarizwamo abasize bakoze Genocide mu Rwanda ugusenywa burundu.

Ibi biganiro kandi byabaye nyuma yuko  Republika iharanira Demokarasi ya Congo, yakomeje gushinja u Rwanda kuba rutera inkunga umutwe wa M23 ushaka guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse n’u Rwanda rukaba rwarakomeje gushinja RDC gufasha no kwifashisha ndetse no gucumbikira umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, mu Rwanda.

U Rwanda rwakomeje kubihakanira kure ibyo gufasha M23, ndetse na DRC nayo ikajya ihakana ko ifasha FDLR. Ni mu gihe umuhuza w’ibihugu byombi ‘Angola’ akomeza gushyira imbaraga mu buryo ibibazo byacyemurwa hifashishijwe inzira y’ibiganiro.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments