Tuesday, October 22, 2024
spot_img

U Rwanda na DRCongo byagiranye ibiganiro

Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024 u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byongeye guhurira ku meza y’ibiganiro mu rwego rwo kwiga ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo.

Ibi biganiro byabereye mu gihugu cya Angola mu mujyi wa Luanda, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe RDC yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Thérèse Wagner.

Ibiganiro by’impande zombi kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio, kuko Angola isanzwe ari umuhuza hagati y’igihugu cy’u Rwanda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi biganiro bigamije kwiga ku kibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo, bibaye nyuma yuko Perezida wa Angola João Lourenço, hagati ya  Gashyantare na Werurwe uyu mwaka, yaganiriye n’Abaperezida b’ibihugu byombi, Paul Kagame w’u Rwanda ndetse na Félix Antoine Tshisekedi  wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu biganiro Perezida wa Angola João Lourenço yagiranye n’aba baperezida bombi, yabasabye ko ibihugu byombi byakwicara bigakora ibiganiro biri ku rwego rwo hejuru kugirango haboneke umuti wo gucubya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi kuva mu myaka 2 ishize.

Ibiro ntaramakuru byo muri  Angola byatangaje ko ibi biganiro byahuriwemo n’imande zombi, byamaze igihe kingana n’isaha imwe ariko imyanzuro yafatiwe muri ibi biganiro ntiyigize itangarizwa itangazamakuru.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments