Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Satani azagira ishyari kubera ubutunzi tuvumbuye muri Edeni yacu, ahubwo mu minsi mike turaba dutanga imfashanyo ku bihugu byo hanze” – Evarist Ndayishimiye

Perezida Ndayishimiye yashinjije Abakoloni guhisha ubutunzi Kamere bw’i gihugu cy’u Burundi ndetse agerekaho ko satani igiye kugira ishyari ku butunzi bwavumbutse imu Burundi.

Nibyo perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ku wa Gatatu, ubwo yari yagiriye uruzinduko ku musozi wa Murehe uherereye mu Ntara ya Kirundo, akaza kubwirwa ko uwo musozi ukungahaye ku mabuye y’agaciro, yiganjemo ayitwa Gasegereti.

Umuyobozi wa sosiyete Bimeco icukura Gasegereti na Coltan yamusobanuriye ko ubushakashatsi bwakoreweyo mu gihe cy’u mwaka n’igice, bwagaragaje ko hari amabuye y’agaciro apima toni 12.700.000.

Yanahise abwira perezida Evariste Ndayishimiye ati: “Kera abazungu baracukuraga cyane rwose aha ngaha muri Murehe. Hanyuma abazungu bagiye, bafunga imyobo  n’amabeto, ni twebwe twayizibuye.”

Evariste Ndayishimiye akimara kwerekwa ubutunzi Kamere buri kuri uwo musozi yahise asubiza ko Ababiligi ba bakoloni basize bahishe amabuye y’agaciro y’iki gihugu cy’u Burundi.

Ati: “Kwari ukugira ngo ntituyabone. Baragiye baratwara, tubonye ubwigenge, baravuga ngo twese tuyabure . Bakaduseka ngo turi abakene kandi bazi aho twakura ubutunzi. Dukomeza gusaba imfashanyo, bazi ko dufite ubutunzi aha ngaha.”

Ndayishimiye yari yaninjiye mu nzira yo munsi y’ubutaka yakozwe n’abacukura aya mabuye y’agaciro, yavuze ko ibyiza by’u Burundi byatangiye kuboneka, ateguza ko satani ari gutekereza kubitobanga.

Ati: “Ubwo dutanguye kubona ibyiza by’u Burundi, reka mbabwire Barundi, aha ni ho satani itangira gukora. Hariho Abarundi bifatiwe na satani, bavuga ngo nta kuntu mwabisambura ? Kuko murabona nk’umuntu warinze abifunga, ngo ntitwegere tumenya ko dufite amabuye y’agaciro, akagenda asizeho n’amabeto, mwibaza ko ari guseka?”

Evariste Ndayishimiye yavuze ko aba Barundi ahamya ko bakoreshwa na satani bashobora kwegerwa n’abanyamahanga batifuza ko u Burundi butera imbere kugira ngo basenye umushinga wo kubyaza umusaruro ayamabuye y’agaciro.

Iyi sosiyete ya Bimeco icukura amabuye y’agaciro, yanasezeranije perezida Evariste Ndayishimiye ko igiye kuzana ibikoresho bifite ubushobozi bwo gucukura toni 5 ku munsi, maze Evariste Ndayishimiye nawe avuga ko yazahita agura peteroli idashobora gushira.

Mu magambo ya Evariste Ndayishimiye kandi yumvikanye avuga ko mu gihe gito u Burundi buraba butanga imfashanyo.

Ati: Urumva rero, iyo turi kuvuga ngo u Burundi bwabyutse, birarangiye. Imana yabonye Abarundi twese turi umwe, iti ‘reka mbabwire ibyari bihishe.’ Mwumva iyo tubikora nko mu myaka 50 ishize, u Burundi buba bugeze hehe?’ Abarundi twigire ku keza tugezeho . Ni twe tuzatanga imfashanyo. None tuzayakoza iki?”

Ababiligi bategetse u Burundi kuva mu 196 kugeza 1962. Uhagarariye sosiyete ya Bimeco yasobanuye ko muri iyo myaka yose Ababiligi ko bacukuraga amabuye y’agaciro ku musozi wa Murehe.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments