Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Perezida wa Congo Tshisekedi yirukanye abagiranye ibiganiro na M23

Mu cyumweru gishize nibwo havuzwe inkuru ko umwe wa M23 wagiranye ibiganiro na Leta ya Kinshasa,ndetse ibyo biganiro bikaba byarabereye mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala.

Ibi biganiro byarimo uhagarariye umutwe wa M23 ndetse n’uwari uhagarariye Leta ya Congo ariwe Abbé Bahala Okw’ibale Jean Bosco, uyu muri Congo niwe wari ukuriye gahunda ishinzwe kwambura imbunda imitwe yitwaje intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi ku rugamba (P-DDRCS).

Kuri uyu wa kabiri rero uyu mugabo wagiye kugirana ibiganiro na M23 ntibyamuguye neza ko yatashye Perezida agahita amwirukana mu butegetsi bwa Kinshasa, azizwa ko yagiye kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23.

Ibi byemejwe na Tina Salama, umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, aho yakoresheje urubuga rwa x, agira ati “Abbé Bahala Okw’ibale Jean Bosco, yirukanwe muri leta ya Kinshasa, kandi yirukanwe na Perezida Félix Tshisekedi”. Gusa Kimweho, Tina Salama ntiyavuze impamvu uriya muyobozi yirukanwe.

Ariko nk’uko bigaragara nuko yirukanwe nyuma y’uko byari byatangajwe ko yerekeje i Kampala ho muri Uganda, mu mishyikirano n’umutwe wa M23.

Kuri iy’i mishyikirano, amakuru avuga ko yitabiriwe n’abarimo Rene Abandi, Lawrence Kanyuka ndetse na Col Nzeze Amani n’abandi, aha ni ku ruhande rwa M23.

Ay’amakuru anahamya ko iyi mishyikirano yari yateguwe na perezida Yoweli Kaguta Museveni afatanije na Uhuru Kenyatta wabayeho perezida wa Kenya.

Ku rundi ruhande, ordre de mision yahawe Abbé Bahala Okw’ibale Jean Bosco, yasinywe ho na minisitiri w’intebe w’ungirije akanaba minisitiri w’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yerekana ko yari yoherejwe i Kampala, muri misiyo yagombaga kumara iminsi itatu.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments