Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyuma yo gutunga agatoki igihugu cy’u Rwanda, Leta ya Congo yatangaje ikindi gihugu kiri gutera inkunga M23

Leta ya Kinshasa, yabishize hanze itunga agatoki ubutegetsi bwa Uganda ko buri gutera inkunga umutwe wa M23.

Repubulika ya demokarasi ya Congo, yashinje igihugu cya Uganda kwifashisha agahenge gaheruka gutangazwa n’Amerika, mu kongera ubufasha ku mutwe wa M23.

Byatangajwe na minisitiri w’ingabo za Kinshasa, Guy Kabombo Mwadiavita, ni mu gihe yagezaga ijambo ku nama y’abaminisitiri ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

Muri iryo jambo yagejeje ku bamwumvaga, yavuze ko igihugu cya Uganda kirimo kwifashisha aka gahenge mu guhatira urubyiruko rwo muri teritware ya Lubero kwinjira mu gisirikare cyacyo, ndetse no kongera umubare w’ingabo ngo ni bikoresho ibifashijwe n’u Rwanda.

Yagize ati: “Kwinjiza ku gahato urubyiruko muri za teritware za Lubero na Rutshuru muri M23 bikozwe n’abarwanyi bayo bafatanyije n’Ingabo z’u Rwanda ndetse no kongera ibikoresho n’ingabo zituruka mu Rwanda no muri Uganda mu gihe cyagahenge, biteje impungenge zikomeye.”

Uganda imaze iminsi ishinjwa gufasha M23 biciye muri raporo y’impuguke za LONI. Uganda icyakora ihakana ibirego by’izi mpuguke ndetse n’ibya leta ya Kinshasa.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Gen Félix Kulayigye, aheruka gutangaza ko ‘raporo y’impuguke za Loni irabogamye . Ntishingiye ku bushakatsi . Yifitemo guhengama.”

Yanavuze kandi ko iriya raporo ntabwenge buyirimo bwogushaka inkuru ku ruhande rwacu, yewe nta ntanubutabera karemano.”

Mu kurangiza yagaragaje ko mu mwaka w’ 2023 UPDF yohereje ingabo zayo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rw’umutwe w’ingabo za karere ka Afrika y’iburasizuba, bityo ko itahindukiye ngo ifashe abarwana.

Ibyo bibaye mu gihe mu Cyumweru gishize, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisabye agahenge ku mpande zihanganye, kandi ivuga ko kazamara iminsi icumi nine.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments