Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Ntamunyarwanda nabonye muri AFC/M23, ahubwo bari muri FDLR”- Eric Nkuba mu iburanishwa

Shebandu alias Malembe wahoze ari umujyanama wihariye w’Umuyobozi w’ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka M23, yabwiye urukiko rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko atigeze abona Abanyarwanda mu mutwe wabo.

 

Mu rubanza rwe n’abandi bashinjwa kuba abanyamuryango ba AFC rwabaye ku wa kabiri, Malembe kuri uyu wa 25 Nyakanga 2024 yasubije Leta ya RDC ivuga ko muri M23 harimo Abanyarwanda ko ataribyo ahubwo ko bibeshya.

Yabwiye Perezida w’iburanisha ati “Bwana Perezida, nabaga muri Rutshuru. Nta Banyarwanda nabonye. Ahubwo muri FARDC ni ho hari Abanyarwanda, FDLR. Ntabwo FDLR ari Abanye-Congo, ni Abanyarwanda. Niba muvuga ko AFC yifatanya n’u Rwanda, njyewe nta Munyarwanda nabonye muri Rutshuru.”

Uyu munyapolitiki wavukiye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yafashwe n’inzego z’umutekano za Tanzania muri Mutarama 2024, ashyikirizwa Leta ya RDC. Bivugwa ko icyo gihe yari mu butumwa yoherejwemo na AFC bwo gushaka inkunga.

Nkuba yabwiye urukiko ko Leta ya RDC yafatiriye mudasobwa ye irimo amashusho agaragaza abarwanyi ba FDLR bifatanya n’igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC, asobanura ko yakabaye ayarwereka kugira ngo rumenye ukuri.

Yagize ati “FDLR bagaragara muri FARDC. Iyo mba mfite mudasobwa yanjye, yafatiriwe namwe, nari kubereka amashusho, amafoto n’inyandiko bya FDLR yifatanya na FARDC ku rugamba.”

Mu gihe Malembe yahatwaga ibibazo ku hantu AFC ikura amafaranga ayitunga, yasubije ko ari mu Rwanda. Gusa muri uru rubanza, yabwiye urukiko ko yabivuze kubera igitutu yashyizweho n’abasirikare bashinzwe iperereza.

Ati “Uko nafashwe ubwo nari muri kasho y’urwego rw’igisirikare rushinzwe iperereza ntabwo kwanyemereye kwisobanura nisanzuye. Ibyo navuze nahatiwe kubivuga.”

Nkuba yasobanuye ko mbere y’uko AFC ishingwa mu Ukuboza 2023, yari afite ahantu hatatu mu ntara ya Haut-Uélé yacukuraga amabuye y’agaciro, kandi ko na Nangaa yari afite ibikorwa bimwinjiriza amafaranga.

Uru rubanza ruri kuburashishwamo abantu 25 barimo abayobozi bakuru ba AFC/M23. Malembe, Nicaisse Samafu Makinu, Nangaa Baseane Putters, Nkagya Nyamacho Microbe na Safari Bishori Luc ni bo gusa bagejejwe mu rukiko kuko abandi ntabwo Leta yashoboye kubafata.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments