Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Musonera Germain wari watorewe kuba Umudepite yafunzwe

Kuri uyu wa 22 Kanama 2024 urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Musonera Germain wari waratorewe kuba umudepite mu nteko ishnga mategeko.

Uyu Musonera yatawe muri yombi nyuma yo gucyekwaho icyaha cyo kugira uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.

Musonera yakuwe kurutonde rw’abadepite mu gihe bagenzi be baburaga amasaha make cyane ngo barahire, ni mu gihe hari abaturage bari bamaze gutanga amakuru ko yagize uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 cyane cyane mu karere ka Muhanga aho avuka.

Aya makuru yifungwa rya Musonera yemejwe n’umuvugizi wa RIB Dr Murangira B Thierry ndetse ahishura ko uyu  mugabo acyekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo witwa Kayihura Jean Marie Vianney wishwe muri Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Dr Murangira yagize ati: “Mu ibazwa rye ry’ibanze Musonera Germain yiyemerera ko mu gihe cya Jenoside na we yajyaga ajya kuri bariyeri ziciweho Abatutsi, kandi akiyemerera ko Kayihura JMV yiciwe aho yacururizaga ku kabari ke. Rero mu isesengura ry’Umugenzacyaha izi ni impamvu zifatika zituma akekwa kandi zashingiweho kugira ngo Musonera akurikiranwe afunze”.

Kuri ubu uyu mugabo acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegereje kugezwa mu bugenzacyaha.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments