Mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Nyakanga 2024 ibiro bya Minisitiri w’intebe byatangaje ko Minisitiri wa bakozi ba Leta n’Umurimo yirukanwe ku nshingano ze bitewe nibyo agomba gukurikiranwa ho.
Mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’intebe ryagiraga riti ” Hashingiwe kubiteganywa n’itegeko nshinga rya Republica y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116; None ku wa 25 Nyakanga 2024 Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yirukanwe ku mirimo yari ashinzwe nka Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho”.
Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya ntiyaramaze igihe kinini kuri izi nshingano, aho ku wa 14 Kamena 2024 aribwo yatangajwe nka Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo.