Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, agaragaza ko amahitamo yo kongera kunga ubumwe Abanyarwanda bakoze, yabashoboje komorana ibikomere no kubaka u Rwanda rutekanye kandi rudaheza.

Ni ubutumwa yageneye Abanyarwanda muri iki gihe Unity Club iri mu bikorwa byo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko urubyiruko rufite umukoro wo kubakira ku musingi w’amahitamo Abanyarwanda bakoze, maze bagakomeza kubaka u Rwanda ruzira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments