Tuesday, October 22, 2024
spot_img

M23 yashyize hanze itangazo rikurira inzira ku murima Congo n’u Rwanda

Mu mera z’ukwezi kwa Nyakanga 2024, u Rwanda ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byahuriye mu biganiro i Luanda mu gihugu cya Angola. Ni ibiganiro byaje kurangira ibihugu byombi byemeranyije gusenya FDLR ndetse no guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa Congo.

Gusa nyuma y’ibyo biganiro ndetse n’ibyo banzuriyemo, umutwe wa M23 wahise ushyira hanze itangazo  uvuga ko utazakurikiza ibyanzuwe muri ibi biganiro kuko nta ruhare babigizemo.

M23 ivuga ko ishyigikira umuntu wese uharanira amahoro ndetse ukora uko ashoboye ngo ibintu bice mu mucyo, ariko ngo ayo masezerano ntibazayakurikiza kuko yafashwe batabizi, ntaruhare na ruto babigizemo, bityo rero ntibazabyema guhagarika imirwano.

Uyu mutweukomeza uvuga ko ari kenshi Leta ya Congo igerageza kunyuza ibintu muri ubu buryo, ariko  imirwano ntibayihagarike ahubwo umwanya babonye akaba ari uwo kwisuganya ngo batere M23 ndetse bice abatutsi batuye mu burasirazuba bwa kongo.

M23 yongeyeho ko tariki 7 Werurwe 2024, habayeho ubwumvikane bwo guhagarika imirwano ku mpande zombi, hakarebwa uburyo buboneye bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bafitanye mu mahoro.

Ariko Leta ya Congo ibyo yabikoresheje nk’iturufu yo kwisuganya ubundi igaba ibitero kuri M23. Kuva icyo gihe kugeza ubu M23 ikomeza guhangana n’ibitero FADRC ibagabaho.

Ku bwibyo rero, bavuga ko badashobora kongera guha agahenge FADRC kuko yaba igiye kongera kwisuganya.

M23 yavuze ko kandi ukwo kwitabara byemewe n’amategeko kandi bakaba babikora bagamije kurengera ubuzima bw’abasivile buri mu kaga muri ako gace.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments