Tuesday, October 22, 2024
spot_img

M23 yakubise ingabo zirwanira uruhande rwa Leta ya Kinshasa, yongera kubambura intwaro

Umutwe wa M23 wambuye Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa imbunda zirimo n’izikanganye.

Ni mubutumwa bwa mashusho bwashizwe ahagaragara ku mbuga nkoranya mbaga, bwerekana amafoto y’imbunda zikaze zafashwe n’abarwanyi ba M23 aho bazambuye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ntambara ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ibi bikoresho birimo imbunda ziremereye byafashwe mu mirwano iri kubera mu bice byo muri teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko bivugwa iyi mirwano yabereye ahitwa Bweru ho muri Grupema ya Bashali-Mokoto , inarangira aka gace kabohojwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.

Agace ka Bweru kaje kiyongera ku tundi duce turimo Nyange, Mpati na Bibwe natwo two muri iriya Grupema, M23 itwigaruriye mu minsi ibiri ishize.

Mu mashusho umutwe wa M23 washize hanze y’imbunda wafatiye muri ibyo bice agaragaza ibikoresho bikomeye birimo n’imbunda ikanganye aho uyitegereza ku mafoto ukabona ikoze nk’i modoka kandi ikagaragaza n’igitinyiro ubona ko iremereye.

Ndetse muri ayo mashusho ubona imbunda zafashwe bazitondesheje ku murongo naho umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare Lt Col Willy Ngoma azihagaze ku ruhande.

Imirwano yongeye kubura muri teritware ya Masisi na Rutshuru mu gihe nta Cyumweru kirashira leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitangaje agahenge k’ibyumweru bibiri ku mpande zihanganye.

Ni agahenge kuri ubu buri ruhande mu zihanganye rushinja urundi ku kica.

          
RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments