Leta ya Kinshasa yatakambiye Amerika na EU kubahanira u Rwanda.
Ni bikubiye mu itangazo ryashizwe hanze na minisiteri y’itumanaho n’itangazamakuru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho rigaragaza ko iki gihugu cyishimiye ibihano umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’Amerika byahanye abarimo Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro rya AFC ribarizwamo na M23, rinasaba kandi ko bohana n’u Rwanda.
Iri tangazo ryasohotse ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 27/07/2024, rigira riti: “Leta ya Kinshasa yishimiye iyemezwa ry’ibi bihano byafashwe bigamije kurwanya ukudahanwa kw’ibyaha mpuzamahanga byakorewe abaturage bayo ndetse no ku butaka bwayo.”
Kandi rikomeza rivuga ko ibyaha bikorwa n’aba barwanyi bisobanurwa birambuye na raporo y’impuguke z’u muryango w’Abibumbye kuri RDC.
Raporo iheruka gusohoka vuba aha, ishinja u Rwanda kongera ingabo n’ibikoresho bya gisirikare muri RDC. Gusa u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi ibyo iki gihugu kibashinja, ahubwo rugashinja Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu 1994.
Congo Kinshasa ikaba yabwiye leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi gukora ibishoboka byose bagafitira ibihano abayobozi b’u Rwanda bagize uruhare mu kuyobora ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ati: “Ibyo bihano ni ngombwa mu rwego rwo gushyira iherezo ku ihonyora ry’amategeko mpuzamahanga rikomeje kubaho mu rwego rwo kudahana, ndetse no guteza imbere umwuka wafasha kuzana ibisubizo birambye ku makimbirane akunze kugaragara mu karere k’ibiyaga bigari.”
Twabibutsa ko Amerika itahannye abo muri AFC gusa kuko yanahannye Col Charles Sematama wo muri Twirwaneho.
Mu bihano yabafatiye harimo ukadokorera ingengo mu bihugu by’u Burayi n’Amerika no kudahererekanya amafaranga hagati yaba bafatiwe ibihano n’abaturiye ibihugu byo hanze ya Congo.