Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ishyaka ritemewe na Leta y’u Rwanda kandi rikorera mu buhungiro ryahisemo umukandida uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ritemewe mu gihugu kandi rikorera mu buhungiro ryitwa Ishema ry’u Rwanda, riravuga ko ryashyizeho itsinda rishinzwe ibikorwa byo kwamamaza uwitwa Nadine Claire Kasinge uteganya kuzaza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwa karindwi uyu mwaka wa 2024.

 Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ITYAZO iherutse kubona ryashyiriweho umukono I Paris mu Bufaransa n’umuvugizi w’umukandida, Chaste Gahunde, kuwa 19 Ugushyingo 2023, havugwamo ko hashingiwe ku itegeko nshinga ry’ishyaka Ishema ryavuguruwe mu ngingo zitandukanye, hashingiwe kandi ku byemezo by’inama ya Komite Nyobozi yo kuwa 5 Ugushyingo 2023, hashyizweho ikipe ishinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida watanzwe n’ishyaka Ishema mu matora ya perezida wa repubulika ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2024.

Nk’uko bigaragara uri iryo tangazo, abagize iyi kipe ni; Umuhuzabikorwa Virginie Nakure, umuvugizi w’umukandida, Chaste Gahunde, Umunyamabanga, Protais Rugaravu, Umubitsi Celestin Bimenyimana, Umujynama mu by’amategeko, Venant Nkurunziza, Umujyanama mu bya politiki, Dr Deogratias Basesayabo, Umujyanama ushinzwe dipolomasi, Valens Maniragena, n’Umukangurambaga, Marie Claire Akingeneye.

Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ku ikubitiro ryashinzwe na Padiri Thomas Nahimana mu 2013 Nadine Kasinge aza kuribera umuyoboke mbere y’uko uyu yirukana Nahimana mu ishyaka akoze coup d’etat mu 2018. Nahimana yari yatangaje ko azaza mu Rwanda kwiyamamaza mu matora yo mu 2017 ariko ntiyigeze ahagera.

Kasinge kandi ni umwe mu bari bagize ikiswe Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yashingiwe mu Bufaransa muri Gashyantare 2017 yari iyobowe na Padiri Thomas Nahimana ndetse yari yanashyizwemo umunyapolitiki Ingabire Victoire adahari yagizwe minisitiri ushinzwe umuco, umuryango no guteza imbere umugore (ahagarariwe na Kasinge), akaza kuyigarama.

Uyu Nadine Kasinge ushaka kuza guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri iyi guverinoma yari yagizwe minisitiri w’intebe wungirije.

Ishyaka ritemwe na Leta y’u Rwanda kandi rikorera mu buhungiro ryahisemo umukandida uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika  ya 2024
RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments