Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Intambara muri Congo yivanzemo amarozi

Amakuru aturuka mu mujyi wa Butembo ho mu Ntara ya Kivu Yaruguru, avuga ko urubyiruko rwaho ruri guhabwa cyangwa gusigwa imiti ibafasha ku rwanya umutwe wa M23 rukayirusha imbaraga, bityo ukaneshwa ntugire ibindi bice wigarurira.

Urubyiruko rubarirwa mu magana rukaba rwamaze guhabwa iyi miti ibafashya gutsinda M23 no kuyitangira ntibashye kwinjira mu mujyi wa Butembo. Abahabwa iy’i miti n’urubyiruko rwo mubwoko bw’Abandandi.

Nk’uko iy’i nkuru ikomeza ibivuga n’uko iyo miti uru rubyiruko rwayihawe ku munsi w’ejo hashize tariki ya 16/07/2024.

Ibyo bibaye mu gihe umutwe wa M23 umaze kugira ibice byinshi wigarurira byo muri teritware ya Lubero, Rutshuru , Masisi ndetse no muri teritware ya Nyiragongo ifatanye n’umujyi wa Goma  uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Hagati aho, ku munsi w’ejo hashize, uyu mutwe wa M23 wafashe na none kandi umujyi w’ingenzi wa Kirumbu, i santire y’ubucuruzi iherereye muri teritware ya Masisi.

Uyu mujyi uje wiyongera ku yindi yafashwe muri iyi minsi ibiri, irimo Bibwe n’indi yafashwe ahagana ku wa Mbere w’iki Cyumweru, nk’uko amakuru abivuga.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments