Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Icyo gihe hari aho twageze batwereka irimbi ngo niho turi bwiyamamarize, hari naho badufunze “Dr Frank Habineza n’ishyaka rye bamaze kugeza ikirego muri NEC

Umuyobozi w’ishyaka Green Party riri mu mashyaka yatanze abakandida bari kwiyamamariza imyanya y’ubuyobozi mu Rwanda, yatangaje ko bamaze kugeza ikirego cyabo kuri komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda, barega akarere ka Ngoma na karere ka Rulindo.

Dr Frank Habineza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024, yavuze ko bareze akarere ka Ngoma na ka Rulindo , babashinja kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza, ndetse no gutegura ibikorwa byo kwiyamamaza kandi bitemewe na komisiyo ya matora.

Yavuze ko ubwo bageraga aho bagombaga kwiyamamariza mu karere ka Rulindo mu murenge wa base, basanze abacuruzi bose babategetse gufunga inzu z’ubucuruzi mu gihe yari yahageze agiye kwiyamamaza bakabajyana hafi yaho bagiye kwamamaza umukandida w’ishyaka bahanganye. Abacuruzi bakaba bari babwiwe ko ufungura acibwa amande.

Ati:”Twababajwe n’uburyo akarere ka Rulindo bari bazi neza ko hari gahunda yacu , ko turi buze kuhakorera ibikorwa byo kwiyamamaza, twatunguwe nuko aho twakoreye twasanze abacuruzi bose bafungishijwe amaduka babatwaye ahandi hafi yaho barimo kwamamaza undi mukandida wirindi shyaka duhanganye mu matora”.

Yongeye kuvuga no mu karere ka Ngoma ko naho byabaye bagategura ibikorwa byo kwamamaza kandi ibyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora itabyemera.

Ati:”Amabwiriza ya Komisiyo y’amatora mu Rwanda, nuko nta mashyaka agomba kwiyamamariza mu murenge umunsi umwe, ariko Rulindo yari imirenge yegeranye abaturage bose inzego z’ibanze zabatwaye ndetse n’amaduka y’abacuruzi afunze, twarababaye ariko turi mu gihugu kigendera muri Demokarasi twakomeje gahunda yacu irangira mu mahoro nubwo twabuze abaturage twari twaje kureba”.

Dr Frank Habineza avuga ko kuri ubu bamaze kugera mu turere 26 ndetse ko uretse Ngoma na Rulindo, ntahandi hanu bagiriye ikibazo, ndetse ko umutekano wabo wari umeze neza. Avuga ko kandi ibikorwa byo kwiyamamaza kuri ubu bitandukanye no muri 2017, kuko bwo abaturage bari bagifite imyumvire itari myiza. Muri 2017 avuga ko ho ibi byabayeho inshuro nyinshi yewe dore ko hari naho bageze bakabereka irimbi ngo abe ariryo biyamamarizamo, ndetse hari naho bageze barabafunga.

Ati ” Ibikorwa byo kwiyamamaza ugereranije na 2017 ubu ubona ko hari impinduka zigaragara kuko muri 2017 hari aho twageraga abayobozi b’inzego z’ibanze bagakumira abaturage,ndetse hari n’aho batweretse irimbi ngo niho tujya kwiyamamariza, hari n’aho badufunze,ariko ubu ntabwo byageze kuri urwo rwego”.

Yakomeje avuga ko ubu ikirego bamaze kukigeza kuri komisiyo y’igihugu y’amatora kugirango igikurikirane. Ati:”Twabishyikirije NEC kugira ngo bikurikiranwe. Turi igihugu kigendera kuri Demokarasi, nta mpamvu yo guhatira umuturage cyangwa kubuza umuturage ubwisanzure , bakwiye kubareka bakaza kumva ibyiza tuzabagezeho kuko nibo dukorera”.

Kuri ubu ibi bikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bose, biri mu masoza kuko amatora agomba kuba ku wa 15 no ku wa 16 Nyakanga uyu mwaka.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments