Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Goma abaturage biraye mu mihanda bigaragambya bamagana ubutegetsi

Kuri uyu wa 5 Kanama 2024 i Goma abaturage biganjemo urubyiruko biraye mu mihanda ubundi bakora imyigaragambyo igamije kwamagana ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, nkuko amakuru ava muri biriya bice abivuga.

Mu masaha ya mugindo nka 10:10, nibwo abaturage biganjemo urubyiruko bagiye mu mihanda barundamo amabuye menshi babuza imodoka gutambuka ndetse baterana amabuye n’inzego z’umutekano.

Aba baturage baririmbaga bavuga ko barambiwe ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi budatanga amahoro n’umutekano mu gihugu, cyane cyane mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru, dore ko aha hamaze no kwicirwa Abanye-Congo benshi.

Gusa nubwo iyi myigaragambyo yabaye, ntabwo yabaye mu mujyi wa Goma hose, kuko yabereye mu duce twa Katoyi, Majengo, na Kasika two muri uy’u mujyi wa Goma.

Si ubwambere mu mujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, abaturage bigaragarambya, ndetse inshuro nyinshi baba bamagana ubutegetsi bwa Kinshasa butabaha amahoro.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments