Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Dore uko imihanda iza gukoreshwa kuri uyu munsi w’irahira rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame araza kurahirira kuyobora igihugu cy’u Rwanda, nyuma yuko ari manda ye ya kane araba agiye gutangira.

Perezida Paul Kagame yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu nyuma yo guhigika abarimo Dr Frank Habineza ndetse na Mpayimana Philippe bari bahanganye.

Ibirori byo kurahira kwe birabera mu mujyi wa Kigali kuri stade Amahoro iherutse kuvugururwa, akaba ari ibirori biteganyijwe ko byitabirwa n’abanyacyubahiro bakomeye baturutse impande n’impande ndetse n’abanyarwanda ibihumbi n’ibihumbi.

Kuri uyu munsi rero hari imwe mu mihanda yateganyijwe ko iza gukoreshwa mu kugeza abashyitsi, abayobozi, n’abandi Banyarwanda kuri stade Amahoro.

Umujyi wa Kigali watangaje ko umuhanda uva ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali – Giporoso – Chez Lando – BK Arena – RDB – KCC – Sopetrade – Peyaje -Serena Hotel uzaba uri gukoreshwa n’abashyitsi.  umuhanda wa University of Kigali- MINAGRI na wo uzaba wahariwe abashyitsi.

Abatwara ibinyabiziga barakoresha imwe mu mihanda yagenywe mu buryo bukurikira ndetse abashinzwe umutekano baraza kugenda babafasha.

Kanombe Military – Mu itunda – Kabeza – Niboye – Sonatube – Rwandex -Kanogo – Kinamba – Nyabugogo / Mu Mujyi.

Kuri 12 – Kigali Parents school – BK Kimironko – Kibagabaga – Akabuga ka Nyarutarama – Kinamba – Nyabugogo/Mu Mujyi.

Gahanga – Kicukiro – Gatenga – Rwandex – Kanogo – Kinamba – Nyabugogo/Mu Mujyi.

Amategeko n’amabwiriza bigomba gukurikizwa kugirango hatagira uwisanga ari gukoresha umuhanda utagenywe mu gihe kitari icyanyacyo.

Nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi kandi, iyi ni inshuro ya kane nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame agiye kurahira, nyuma ya  2003, 2010, ndetse na 2017.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments