Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Coroneli Nangaa uri kuburanishwa adahari yageneye ubutumwa abaturage ba Congo n’isi yose

Muri ibi bihe Leta ya Congo ihanganye n’umutwe wa AFC/M23, ni nako ikomeza kuburanisha bamwe mu bo ishinja ibyaha byo kuba bakorana n’uyu mutwe wa M23 cyangwa se ari abayobozi bawo. Muri abo bari kuburanishwa na Coroneli Nangaa nawe arimo, gusa we yibereye ku rugamba kuko nubwo ari kuburanishwa ntiyigize afatwa ngo afungwe.

Nangaa, uyoboye ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC, akoresheje urubuga rwa x, yatangaje  ko bidatinze ubutegetsi bwa Kinshasa buzashirwaho akadomo.

Yagize ati: “Nk’abenegihugu ba Congo, nta kintu na kimwe kizaduhagarika muri uru rugamba rwiza turimo rwo guharanira itegeko nshinga rigamije kubohora abaturage ba Congo, hashingiwe ku ngingo ya 64.”

Yavuze kandi ko ihuriro rya AFC rizakomeza bidasubirwaho urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bw’igitugu, bwa Tshilombo.

Nti yahwemye no gushinja ubutegetsi bwa bwana Tshilombo kwica abaturage no kubagirira nabi .

Ati: “Isi yose irabizi, kandi ntawe utazi akajagari kabaye mu matora yo mu mwaka w’ 2023. Ubwo butegetsi bunyereza imitungo y’iki gihugu ariko turaje tubirukane.”

Yakomeje agira ati: “Abatangaza ibihano badufatiye mu bitangaza makuru byinshi, ntakosa ryabo, ikosa rifite Tshisekedi n’ubutegetsi bwe.”

Coroneli Nangaa yavuze ko impinduka muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, zizanwa n’ihuriro rya AFC kandi ko bizaba byanze bikunze.

Ati: “Ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze ibyiringiro by’abaturage, ariko birazwi ko AFC izazana impinduka, ibyo turi no kubisabwa n’abenshi batuye mu bice byinshi bitandukanye.”

Yanavuze kandi ko urubanza rwo kwerekana abanyabyaha rwakoze n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bwibasiye abantu bo muri AFC, ariko ko ibyo ari propaganda z’ibinyoma zigamije kurangaza abaturage ba Congo Kinshasa.

Ati: “Ibyo Tshisekedi arimo n’ubutegetsi bwe, barashaka kurangaza abaturage. Bari kuriganya ariko amaherezo bizabarangirana kandi bizababera bibi kurushaho.”

Ibi abivuze mu gihe ubutabera bwa RDC buri kuburanisha abantu 25 bo muri AFC, muri aba abatanu nibo bafunzwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu gihe abandi bose bibereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu aho bakomeje urugamba rwo kurwanya ingabo za RDC n’abambari bazo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments