Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Amakuru mashya ku by’uburwayi bwa Perezida wa Congo Tshisekedi

Mu kwezi kwa Nyakanga 2024 nibwo ibiro by’umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, byatangaje ko Perezida w’iki gihugu arwaye ndetse ko ari mu bitaro mu gihugu cy’u Bubiligi, gusa birinze gutangaza indwara arwaye.

Nubwo ariko banze gutangaza indwara arwaye, amakuru yavugaga ko ashobora kuba arwaye indwara y’umutima cyangwa Kanseri.

Kuri ubu amakuru ahari aturuka muri Perezidanse, avuga ko Perezida Tshisekedi  yatashye ubu ari mu gihugu cye.

Perezida w’inteko ishinzwe amategeko mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,  bwana Vital Khamere nawe yatangaje ko kuri uyu wa 7 Kanama 2024 yasuye perezida Tshisekedi iwe mu rugo ndetse agasanga ameze neza cyane.

Kamerhe yanagaragaje ko muri uku gusura perezida Félix Tshisekedi baboneyeho n’umwanya baganira ku bibazo biri mu gihugu imbere harimo iby’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse no k’ubukungu bw’iki gihugu. Ni mu gihe ifaranga rya RDC ririmo kugenda rita agaciro ku yandi mafaranga yo hanze y’iki gihugu.

Uretse kuba kandi umutekano umeze nabi mu gihugu, Perezida Tshisekedi mbere yuko ava mu gihugu cy’u Bubiligi, yari yaganiriye n’igitangazamakuru cya Top FM Congo, abatangariza ko ntanarimwe azicara ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23. Ibi ni mu gihe kandi M23 nayo ivuga ko itazatanga agahenge mu gihe batagiranye ubwumvikane.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments