Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abayobozi bakuru bo muri AFC/M23 basabiwe igihano cy’urupfu n’ihazahabu y’amafaranga menshi

Abayobozi bakuru bo muri AFC/M23, basabiwe igihano cy’urupfu, ndetse bategekwa no kwishura ihazahabu  nini cyane.

Ni ubushinjacyaha bwa gisirikare muri Repubulika ya demokarasi ya Congo bwasabiye abayobozi bakuru bo muri AFC/M23 barimo Corneille Nangaa, Gen Sultan Makenga, Berterand Bisimwa, Willy Ngoma n’abandi igihano cy’urupfu.

Uyu mwanzuro ukakaye urukiko rwa gisirikare rwo mu gihugu cya RDC cyawufashe ejo hashize tariki ya 29/07/2024. Abasabiwe icyo gihano bagera kuri 26, bashinjwa ibyaha birimo iby’intambara , kujya mu mutwe utemewe ndetse no kurema imigambi y’ubugambanyi.

Ibi byaha ubutegetsi bwa Kinshasa bubarega, buvuga ko babikoreye mu Burasirazuba bwa RDC ahagize igihe habera intambara ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta.

Mu busanzwe abaregwaga bari abantu 25 bo muri AFC, nyuma baje kongeramo Col Vianney Kazarama wahoze ari umuvugizi wa M23.

Muri aba baregwa kwari 26 umwe wenyine niwe urukiko rwasabiye gufungwa imyaka 20 uwo ni Nangaa Baseane Putters, akaba ari se wabo na Corneille Nangaa.

Si igihano cy’urupfu gusa aba basabiwe kuko urukiko rwategetse ko bagomba kuzishura amande ya miliyoni 1 yamadolari y’Amerika nayo ngo akazaba ari nk’i mpoza marira izahabwa Abanyakongo bagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri aba kandi baregwa batanu gusa nibo leta ya Kinshasa imaze guta muri yombi.

Aba bayobozi bo muri AFC, basabiwe igihano kiruta ibindi mu gihe bwana Corneille Nangaa aheruka gutangaza ko urubanza leta ya Kinshasa imushinja ko ntashingiro rufite ndetse avuga ko rudashobora gutuma adakomeza ibyo ateganya gukora kugira ngo ubutegetsi bwa Kinshasa bugire bushirweho iherezo ryanyuma.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments