Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abaturage bo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe bumvise imigabo n’imigambi ya Dr Frank Habineza maze bamwizeza kuzamuhundagazaho amajwi nyuma

Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024, nibwo umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr Frank Habineza n’abakandida b’ishyaka rye rya Green Party biyamamariza umwanya w’ubudepite, batangaje imigabo n’imigambi abaturage bo mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo, nabo bamwizeza kuzamuhundagazaho amajwi ku wa 15 Nyakanga 2024.

Dr Frank Habineza wari uherekejwe n’umugore we, babanje kujya mu karere ka Nyaruguru kugira ngo babanze biyambaze Imana, muri kiliziya, ku butaka butagatifu bwa Kibeho, nyuma berekeza mu baturage muri santere y’ubucuruzi ya Ndago mu murenge wa Kibeho, abwira abaturage ko umugisha w’Imana yaboneye aho mu kiliziya yizeye ko na bo azawubaboneraho.

Yababwiye ko aka gace Imana yagahaye umugisha mwinshi, Bikiramariya nyina wa Jambo arakabonekera, bituma abantu baturuka imihanda yose, ku isi yose bakaza kuhasengera, Aho abarenga 400.000 baturutse impande zose z’isi, baza kuhasengera buri mwaka.
Uwo mugisha bakaba bagomba kuwubyaza umusaruro abibafashijemo, agira ibyo abizeza.

Yagize ati’’ Hano muri aborozi cyane ariko nzi ko mufite ikibazo gikomeye cyane cy’amakusanyirizo n’uruganda rutunganya amata. Nimuntora urwo ruganda ntimuzatinda kurubona.’’

Yakomeje agira ati’’ Tuzi ko munahinga ibirayi byinshi ariko bikabapfira ubusa. Dufite gahunda yo kuzashyira inganda muri buri murenge zitunganya ibihakorerwa. Aha rero na ho muzarubona rutunganya ibirayi muhinga, bikazarushaho kubabyarira umusaruro uruta uwo mubibonaho ubu.’’

Mu karere ka Nyamagabe ho Dr Frank yababwiye ko, nk’umuntu wakagenzemo inshuro nyinshi, akazi neza n’ibibazo byako, by’umwihariko akaba yaranahateye ibiti birimo n’igiti yanditseho amazina ye, byerekana ko ari umukunzi nyawe w’ibidukikije, by’umwihariko muri aka karere.

Ati’’ Twazanywe no kubasaba amajwi,tubizeza ko ibyo mudutuma byose tutazabatenguha, kuko n’ubushize tuza kwiyamamariza ubudepite ibyo twabijeje twabigezeho ku kigero cya 70/100. N’ubu rero mutwizere, ntitubeshya, ntitunavuga amasigaracyicaro, ibyo tubizeza byose muzabibona 100/100.”

Bwiza.com yaganiriye na bamwe mu baturage b’utu turere twombi, bayitangariza ko, ibyo yababwiye byose ari byiza kandi babikeneye, ko batazabura kumuhundagazaho amajwi.

Uwimana Jeannette ucururiza mu isoko rya Ndago, ati’’ Amajwi tuzayamuhundagazaho rwose kuko aravuga ibyiza kandi koko dukeneye. Yavuze nk’ibyo kugabanya imisoro mu bucuruzi, kugabanya inyungu ku nguzanyo, uruganda rutunganya umukamo n’ibindi kandi kubibona ni uko tumutora. Amajwi yadusabye numva nta mpamvu yo kuyamwima ngo na we azaduhe ibyo dukeneye.’’
Nshimiyimana Eric, umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe yavuze ko kuba yarwijeje kuzarushakira imirimo,nta mpamvu yo kutamutora.

Ati’’ Amajwi tuzayamuhundagazaho pe, nk’urubyiruko kuko yatunyuze cyane. Wavuga se ko uzakura urubyiruko mu bushomeri rukabuzwa n’iki kugutora? Ni itariki idutindiye gusa,ibyo yadusabye tukazabimukorera na we akatugezaho ibyo yatwijeje.’’

Biteganijwe ko umunsi wa 15 wo kwiyamamaza kwe, azakomereza mu turere twa Bugesera na Kicukiro,kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nyakanga,2024.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments