Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Kenya bizihije umunsi wo kwibohora nyuma y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Ubusanzwe uyu munsi wo kwibohora wizihizwa mu Rwanda tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka nkuko uyu mwaka byagenze. Uyu munsi ku Rwanda ndetse n’Abanyarwanda, baba abatuye imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, ni ingenzi cyane kuko ari umuntsi wibutsa buri Munyarwanda wese ko Abanyarwanda batsinze kandi ko ibyabaye mu mwaka wa 1994 bitazongera ukundi.
Mu gihugu cya Kenya aho aba Banyarwanda bizihirije uyu munsi, Ibirori byari byitabiriwe n’abantu barenga 800, harimo Abayobozi batandukanye baturutse mu Rwanda, Abanyarwanda baba muri Kenya n’abaturutse mu Rwanda , Inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda, Ambassador w’u Rwanda muri Kenya ndetse n’abandi bashyitsi b’icyubahiro batandukanye baturutse impande n’impande z’Isi.
Ibi birori kandi byari byitabiriwe na bamwe mu byamamare bya hano mu Rwanda, muri ibyo by’amamare harimo Intore Massamba, Dj Sonia, n’abandi.
Muri ibi birori kandi byitabiriwe na benshi mu rubyiruko, Kompanyi y’indege mu Rwanda, Rwanda Air yatangiyemo impano za ticket 2 z’indege ku rubyiruko rwujuje imyaka 30. Bisobanuye ko abo bahawe Ticket z’indege bavutse mu myaka 30 ishize mu matariki yo kubohora igihugu.