Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abantu 15 bari bari gushakira abarwanyi M23 mu mujyi batawe muri yombi

Kuwa 24 Kanama 2024, Mu mujyi wa Goma (Kivu y’Amajyaruguru) hafatiwe abantu 15 bivugwa ko ari intumwa z’inyeshyamba za M23 zazengereje Leta ya Kinshasa.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi wa Goma, Superintendent Faustin Kapend Kamand, mu kiganiro yagiranye na Radi Okapi ikorera hariya mu mujyi wa Goma.

Superintendent Faustin Kapend Kamand, yatangaje ko aba bantu bafashwe ari aboherejwe na M23 mu mujyi wa Goma kugirango bashakire M23 abantu bashobora kuyinjiramo bakarwana ku ruhande rwabo.

Yakomeje avuga ko aba bantu 15 bafatiwe mu gikorwa kiswe Safisha Mji wa Goma” (Sukura umujyi wa Goma), gikunze kuba buri cyumweru.

Aba bantu 15 bacyekwaho kuba bakorana n’inyeshyamba za M23, yavuze ko bafashwe n’inzego z’ubutasi zo mu karere ka 34 ka gisirikare.

Muri bo harimo umusirikare wo muri brigade ya 11, Abanyarwanda bari mu gihugu mu buryo butemewe, abacuruza ibiyobyabwenge n’urubyiruko bafatiwe mu duce dutandukanye twa Goma, no muri Teritwari ya Nyiragongo.

Superintendent Faustin Kapend kandi yavuze ko urubyiruko rwinshi runywa ibiyobya bwenge, amabandi n’ibisambo byinshi bisangwa muri teritwari ya Nyiragongo n’utundi duce byegeranye, ndetse ngo abanyarugomo benshi niho bava. Ni nyuma yuko urubyiruko rwo muri aka gace rwiyemereye ko rwambuye intwaro umupolisi wari uri kuri bariyeri mu muhanda.

Ati “Urubyiruko, bamwe bo muri Nyiragongo abandi bo mu gace ka Majengo, Kasika na Katoy, bemeje ko ari bo bambuye intwaro umupolisi, igihe yari kuri bariyeri yo mu muhanda, hashize icyumweru”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo gufata abagizi ba nabi cyakozwe rwihishwa kugirango abo yita abacengeji batabimenya.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments