Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza amagambo akakaye agenewe umuhanzi wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop, Mkombozi Lucifer, uherutse gutangaza ko yiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ibi yabivugiye mu gikorwa cy’ubukorerabushake cyahuje urubyiruko mu gusana ikibuga cy’imikino cya Campus Kamenge, aho yasabye abitabiriye kuganira ku buryo urubyiruko rwakubaka igihugu hadakoreshejwe imvugo gusa, ahubwo binyuze mu bikorwa bifatika.
Mu ijambo rye, Perezida Ndayishimiye yavuze ko aherutse kugirana ikiganiro n’uyu muhanzi wamamaye cyane mu myaka yashize, amubaza impamvu yahisemo gukoresha miliyoni ebyiri z’amafaranga y’amarundi mu kwiyamamaza, kandi azi ko amahirwe yo gutsinda ari macye.
Ati: “Yambwiye ko atari igihombo kuko ayo mafaranga, n’aho atatorwa, azajya mu kigega ca Leta, bityo agafasha igihugu.”
Perezida Ndayishimiye akomeza agira ati: “Ariko ndamubwiye nti: ‘Wibuke ko politike atari urubuga rwo gukinira cyangwa kwishimisha’.”
Aya magambo yahise asakara ku mbuga nkoranyambaga, aho yakiriwe mu buryo butandukanye. Bamwe bashimiye Perezida ku “gukebura abakiri bato bifuza kujya muri politiki batabanje kumenya aho binjiriye,” mu gihe abandi bamunenze, bavuga ko amagambo ye ashobora “guca intege abashaka kugira uruhare mu miyoborere bavuye mu yindi myuga nk’ubuhanzi.”
Mkombozi Lucifer, uzwi cyane mu muziki wo kwamagana akarengane no gushishikariza amahoro, yatangaje ko n’ubwo azi neza ko amahirwe yo gutsinda atari menshi, yiyemeje kugerageza kugira ngo atange urugero rwiza ku rubyiruko rwifuza impinduka mu gihugu.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko “demokarasi isaba gutinyuka,” kandi ko kwiyamamaza kwe ari ikimenyetso cy’uko abantu bose bafite uburenganzira bwo kugira uruhare mu miyoborere.
Mkombozi yavuze ati: “Ntabwo politike igenewe abanyapolitiki gusa. Umuhanzi, umwarimu, umuhinzi, bose bagira uruhare mu kubaka igihugu.”
Mu buryo bwemewe n’amategeko, kugira ngo yinjire mu Nteko, akeneye nibura amajwi 40%. Ibi bikaba byaramuteye gutangiza ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga, aho ahamagarira abakunzi be gushyigikira “Politike nshya ishingiye ku ndangagaciro n’ukuri.”
Ibi bibaye mu gihe amatora yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko yegereje, kandi ibitekerezo ku bushobozi bw’abiyamamaza, inkomoko yabo n’icyo bifuza kugeraho bikomeje kugibwaho impaka.
Abasesenguzi bavuga ko amagambo ya Perezida ashobora kugira ingaruka ku cyizere cy’abaturage ku bijyanye n’uko Leta yakira abantu bashya bashaka kwinjira muri politiki, by’umwihariko abaturutse hanze ya sisitemu isanzwe ya politiki.
“Mu gihe cy’amatora, amagambo nk’aya arashobora kwereka rubanda icyerekezo nyacyo cya demokarasi y’igihugu. Ni ingenzi ko abategetsi bita ku buryo batanga ubutumwa butabuza abandi kugira uruhare,” nk’uko byatangajwe n’umusesenguzi wigenga mu bya politiki, Aimé Nshimirimana.