Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yemeje ko mu Karere ka Muhanga, umupolisi yarashe umugabo wageragezaga kwiba imifuka y’akawunga mu modoka yari yikoreye ibicuruzwa bitandukanye.
ACP Rutikanga yavuze ko abafashwe bakura imifuka mu modoka yari yikoreye ibicuruzwa ari babiri, polisi irasa hejuru umwe ariruka naho mugenzi we ashaka kurwanya abapolisi baramurasa ahita ahasiga ubuzima.
Iraswa ry’uyu muntu utaramenyerwa umwirondoro ryabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, ribera ahazwi nka Ruhorera mu Mudugudu wa Kanyungura, Akagari ka Kanyinya mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.
Iyo modoka yaritwaye imifuka y’akawunga n’ibindi bicuruzwa ibivanye mu Mujyi wa Kigali, yerekeza mu Karere ka Karongi ariko kubera iyangirika ry’umuhanda yagendaga gahoro ari bwo aba bantu bahise bayurira bashaka kwiba.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga yabwiye IGIHE ko bamaze iminsi bafite amakuru ko hari itsinda ry’abagizi ba nabi bategera imodoka mu mihanda bakiba ibirimo inyuma mu gihe igenda gahoro.
Ati “Hari hashize iminsi, abaturage batubwiye ikibazo kiri muri iriya mihanda ya Muhanga-Karongi na Muhanga-Ngororero, mu masaha y’ijoro. Aho bakora imihanda hari insoresore zifungura imodoka mu gihe zigenda buhoro ibiri inyuma zikabikuramo zikabyiba.”
“Polisi rero yatangiye kuhakorera uburinzi bwa nijoro. Muri iri joro nibwo bahuye n’abasore babiri buriye imodoka bakuramo ibintu, barasa amasasu hejuru, umwe amanuka yiruka undi we ashaka guhangana bamurasa ashaka gutema umupolisi.”
Yagaragaje ko uko babikora bigaragaza ko ari itsinda ry’abantu benshi kuko usanga umwe cyangwa babiri basohora icyo kintu mu modoka bakakijugunya mu muhanda hanyuma abandi baba bihishe bagahita bakirukankana.
Yavuze ko nubwo mugenzi we yahise acika ariko inzego z’umutekano zikomeje iperereza ku bo bafatanyaga kuko bigaragara ko bakorana n’abandi.
No gupfa bazapfa
ACP Rutikanga yagaragaje ko nyuma yo gutahura ameyeri yabo, n’uko bahitamo kujya kwibira imodoka ahantu mu mashyamba hatapfa gukorwa irondo n’uwo ari we wese, biyemeje ko abapolisi bafite imbunda ari bo bazajya bahacungira umutekano.
Yavuze ko umuntu wiba yafatwa akagerageza kurwanya inzego bishobora nawe kumuviramo no gupfa.
Ati “Ntabwo Polisi izigera yihanganira ubujura, n’uzagerageza guhirahira ashaka kurwanya urwego rumubuza gukora ibikorwa bigayitse kuhasiga ubuzima nabwo birashoboka. Rwose ntabwo ari bya bindi bisanzwe no kuhasiga ubuzima bazabuhasiga kuko nabo baba bashaka kwangiza ubuzima bw’abandi.”
Yakomeje ati “Iyo uje kwiba witwaje intwaro bivuze ko uba wabitekerejeho witeguye no kurwana. Icyo gihe rero Polisi nayo ikoresha imbaraga ifite ihabwa n’amategeko ku bw’inyungu z’umutekano w’abantu n’ibintu byabo. Ntabwo tuzihanganira uwo ari we wese ushaka kubangamira ubwo burenganizra bw’Abanyarwanda.”
Yahumurije abaturage n’abashoferi b’imodoka ko polisi ihari kandi ikomeje kubikurikirana anasaba kujya batanga amakuru kuri byo kugira ngo ababikekwaho bafatwe hakiri kare.rfr:igihe