Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeIyobokamanaPolisi yapakiye ibyuma byo mu rusengero inambika amapingu Pasiteri wakusanyaga amaturo

Polisi yapakiye ibyuma byo mu rusengero inambika amapingu Pasiteri wakusanyaga amaturo

Mu gihugu cya Kenya, umukozi w’Imana warimo ku bwiriza ari gukusanya inkunga yatawe muri yombi na Polisi nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano zashyize hanze amafoto abigaragaza. 

Mu gace ka Kinyenya hagaragaye icyiswe ruswa mu rusengero aho byavuzwe ko hari gukusanya inkunga mu bikorwa byarimo n’abamwe mu bayobozi basanzwe bari batumiwe.Iki gikorwa cyangijwe n’abo mu Ihuriro rya UPDA [United Democratic Alliance], riyoborwa n’uwitwa Mugirango. 

Iki gikorwa cya ruswa yatangirwaga mu Itorero ry’Imana rya Kisiri cyari kibaye ku nshuro ya Gatatu yikurikiranya nk’uko The Citizen ibitangaza. 

Umwe mu bagize iryo torero yagize ati:”Ntabwo twahabwa umugisha w’Imana niba tuza munzu yayo hakamo imvururu.Ntabwo twakumva ijambo ry’Imana”. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights