Police yafunze abanyeshuri batandatu ba Kaminuza barimo n’umuyobozi wabo wari uherutse gutorwa.(Amafoto)

Nyuma y’aho ku wa gatanu tariki ya 13 Mata 2018 hatangarijwe rumwe mu rutonde rw’abanyeshuri bagomba guterwa inkunga na Leta ndetse hagatangazwa ko urutonde ntakuka ruzagaragara bukeye bwaho ku cyumweru, ariko n’urutonde rwagaragaye rukagaragaraho kwiyongera kudasanzwe kw’amafaranga y’ishuri utaretse n’ibura ry’amanota y’abanyeshuri rikunze kuvugwa cyane, ibi byose byakuruye umwuka mubi bituma abanyeshuri bagaragaza ko batishimiye iyi myanzuro ndetse batangira kwigaragambya.

Kuri uyu wa mbere rero , ni bwo Police ya Uganda yazindutse ita muri yombi abanyeshuri batandatu ba Kaminuza ya Makerere bari mu myigaragambyo yo kugaragaza ko batishimiye izamurwa ry’amafaranga y’ishuri, ndetse n’ibura rya hato na hato ry’amanota  y’ishuri.

 Muri aba banyeshuri batandatu batawe muri yombi harimo umuyobozi w’abanyeshuri(Guild President) Papa Were Salim utamaze igihe kinini atowe ndetse n’abandi bataramenyekana imyirondoro yabo bose bakaba barimo bigaragambiriza muri iyi Kaminuza aho bigaragara ko hari n’ibyo barimo batwika.

Papa Were Salim umuyobozi w’abanyeshuri ari mu batawe muri yombi.

Ikinyamakuru ‘The New Vion’ dukesha iyi nkuru kiravuga ko muri iyi myigaragambyo aba banyeshuri binubira izamurwa ry’amafaranga y’ishuri n’amanota agenda abura, ibibazo by’ibyo kurya, amasomo n’ibindi bibazo bifitanye isano n’ubuzima bw’umunyeshuri biri muri iyi Kaminuza

 

Nubwo mu guhagarika iyi myigaragambyo Polisi yateye ibyuka biryana mu maso, ndetse n’abapolisi bari bahoherejwe ari benshi, ntibyabujije ko abanyeshuri bakomeza kwigaragambya binubira icyo bise “Politiki mbi z’imiyoborere”. Ndetse bamwe bakaba bageragezaga kurwanya Police babambura abo batwaye n’ubwo bitabashije kuborohera.

Ibi bikaba bibaye mu gihe abanyeshuri muri iyi Kaminuza bari begereje igihe cyo gutegura ibizamini bisoza igihe mbwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2018/2019.

Kaminuza ya Makerere (MakerereUniversity of Kampala )ni imwe muri Kaminuza zikomeye kandi zifite izina muri Uganda ndetse no ku ruhando mpuzamahanga akaba inabarirwa muri kaminuza eshatu zabayeho mbere muri Uganda dore ko yatangiye mu mwaka 1922, ikaba ibarirwa muri kaminuza zifite isambu n’ibikorwa byagutse yewe ikaba iri muri kaminuza zigira abanyeshuri benshi dore ko kuri ubu muri uyu mwaka wa 2018 yabarirwaga mu banyeshuri basaga 35000. Iyi kaminuza kandi ifite umwihariko wo kuba ifite amashami hafi ya yose hakiyongeraho ko ifite amashuri kuva ku ishuri ry’incuke.

Kaminuza ya Makerere ifite ibigwi byinshi birimo n’ubufatanye na Kaminuza ya London ariko iyi kaminuza ni nayo yaciyemo bamwe mu bayobozi bagize amazina akomeye ku mugabane w’Afurika barimo uwabaye Perezida wa Uganda Milton Obote, abaperezida ba Tanzaniya barimo Julius Nyerere na na Benjamin Mkapa, Joesph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Perezida Mwai Kibaki wa Kenya.

Si aba gusa bayiciyemo kuko n’abakunda gusoma abanditsi bakomeye b’Afurika bayiciyemo barimo   Nuruddin Farah, Ali Mazrui, David Rubadiri, Okello Oculi, Ngũgĩ wa Thiong’o, John Ruganda, Paul Theroux, V. S. Naipaul ndetse na Peter Nazareth. Kuri ubu iyi kaminuza ikaba iri ku mwanya wa 8 muri kaminuza nziza z’Afurika ndetse ikaba ku mwanya wa 569 ku isi.

Muri rusange iyi kaminuza ni imwe muri kaminuza zifite ibigwi ariko ikibazo cyo kunoza ibikorwa byabo no gushyira ibintu ku murongo hatagombye imbaraga z’ibiboko kiracyari imbogamizi.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma