Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeIbyamamarePhil Peter yagaragaje agahinda ko kudasezera kuri DJ Dizzo mbere y'urupfu rwe

Phil Peter yagaragaje agahinda ko kudasezera kuri DJ Dizzo mbere y’urupfu rwe

Phil Peter yatangaje byinshi bitazwi ku rupfu rwa DJ Dizzo, ashimangira agahinda k’icyo gihe.Umunyamakuru akaba n’umuhanga mu kuvanga imiziki, Phil Peter, yagaragaje akababaro kenshi nyuma y’urupfu rwa DJ Dizzo, waherukaga kumuhamagara agashaka kumusezeraho no gusaba imbabazi. DJ Dizzo, wari umaze igihe arwaye kanseri, yitabye Imana ku itariki ya 19 Ukuboza 2024.

Phil Peter yavuze ko ku munsi uwo nyakwigendera yitabye Imana, yamuhamagaye inshuro nyinshi guhera mu masaha y’igicamunsi, ariko ntibahite bavugana kuko yari ahuze. Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Phil Peter yagize ati:  “Mbega agahinda gakoeye! Nimero mubona ku ifoto yanjye ya kabiri yampamagaye kuva ejo ndetse n’uyu munsi, ariko sinabashije kuyitaba kuko nari mpuze ndi gufata amafoto ya Alyn Sano. Nyuma naje guhamagara iyo nimero, bambwira ko yari Dizzo washakaga kunsezera no kunsaba imbabazi. Birababaje cyane, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Ubu butumwa bwanyuze benshi mu bakunzi ba DJ Dizzo, kuko bugaragaza urukundo n’umubano wihariye yari afitanye na Phil Peter. DJ Dizzo azahora yibukwa nk’umwe mu bavanga imiziki bafite impano idasanzwe, ndetse akaba yaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki mu Rwanda.

Phil Peter, wamugize inshuti magara, yavuze ko azakomeza kumwibuka kandi ashimira Imana kuba yaragize amahirwe yo kumumenya no gukorana na we. Yanasabye abandi bakunzi ba DJ Dizzo kumwibuka mu isengesho, ndetse no guharanira gukora ibyiza mu gihe cyose bagifite amahirwe yo kubaho.

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights