Perezida wa Kenya William Kipchirchir Samoei Arap Ruto yatangaje ko iki gihugu gishima uruhare Kiliziya Gatolika igira mu iterambere ry’igihugu.
Ibi yahitangaje nyuma yo kwakira no kugirana ibiganiro n’Abepiskopi mu nama yabahuje
Yagize ati: “Kiliziya Gatolika ni umufatanyabikorwa w’imena muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu cyacu. Twishimira umuganda wabo mu burezi, ubuzima kandi twifuza no gukorana mu guteza imbere imiyoborere myiza.”
Ibiganiro byahuje Perezida wa Kenya n’Abahagarariye Kiliziya Gatolika byabereye mu ngoro y’umukuru w’Igihugu i Nairobi.
Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika ibi biganiro byarimo Abepiskopi batandukanye barimo ba Arikiyepiskopi Maurice Makumba wa Kisumu, Antony Muheria wa Nyeri, Martin Kivuva wa Mombasa, Philip Anyolo wa Nairobi, n’Abepiskopi barimo Myr Dominic Kimengich wa Eldoret, Myr Michael Odiwa wa Homabay na Padiri Jude James Waweru.
Ibyo wamenya ni uko Kiliziya Gatolika muri Kenya ifite Diyosezi 24 zigabanyijemo intara z’ubutumwa 4.