Thursday, June 5, 2025
Thursday, June 5, 2025
spot_img
HomePolitikePerezida Tshisekedi yemeye guhuza imbaraga n'umunyapolitiki ukomeye cyane batavuga rumwe kugira ngo...

Perezida Tshisekedi yemeye guhuza imbaraga n’umunyapolitiki ukomeye cyane batavuga rumwe kugira ngo barwanye Kabila na AFC/M23.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na Martin Fayulu utavuga rumwe na we, bashobora gufatanya mu rugamba rwa politiki ruhanganye n’uwahoze ayobora igihugu, Joseph Kabila, na AFC/M23 yigaruriye ibice bikomeye byo mu burasirazuba bwa Congo. 

Kuva icyumweru gishize, Joseph Kabila ari i Goma, umujyi uri mu maboko ya AFC/M23, aho ahura n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abanyapolitiki, abayobozi b’amadini, n’abayobozi ba gakondo. Intego ye ni ugushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo. 

Mu butumwa yagejeje ku gihugu ku wa 23 Gicurasi, Kabila yavuze ko akeneye ko intambara ihagarara, hakabaho ubwiyunge hagati y’abaturage ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu bituranyi. Ibyo yabishyize mu ntego ze 12 nk’umusanzu we mu kugarura amahoro. 

Nyamara ku wa 2 Kamena 2025, Martin Fayulu yamwandikiye ibaruwa ifunguye amusaba kutifatanya na AFC/M23, aburira Kabila ko gufatanya na yo ari uguca ukubiri n’amateka ya RDC. Yamusabye kuva i Goma, aho yavuze ko amateka atazihanganira ubugambanyi. 

Fayulu yanabwiye Perezida Tshisekedi ko yifuza guhura na we bagirana ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo igihugu kirimo.  

Yagize ati: “Niba bisaba ko dupfa kugira ngo Congo yongere ivuke, tuzapfa. Ariko urupfu rwacu ruzaba urufite icyo rumariye igihugu. Intambara yacu ni iyo kuzahura igihugu cyacu.” 

Umuvugizi wa Perezida Tshisekedi, Tina Salama, yatangaje ko Perezida yishimiye icyifuzo cya Fayulu cyo gushyira hamwe nk’Abanye-Congo bashaka amahoro n’ubusugire bw’igihugu. Yasobanuye ko Tshisekedi yemeye guhura na Fayulu kugira ngo bafatanye guhangana n’ibigeragezo igihugu cyugarijwe na byo. 

Yagize ati: “Perezida yashimye urukundo Martin Fayulu afitiye igihugu n’ubushake bwo guhuza Abanye-Congo. Yemeye guhura na we kugira ngo barwanye ibigeragezo bihungabanya inzego n’ubusugire bw’igihugu.” 

Martin Fayulu amaze igihe atavuga rumwe na Tshisekedi, ahereye ku matora ya 2018 aho avuga ko yatsinze ariko amajwi ye akibwa. Akomeje kwiyita Perezida wemewe n’abaturage, kandi ntiyigeze yifatanya n’ihuriro Union Sacrée rya Tshisekedi. 

Kuba aba banyapolitiki babaye hamwe mu ihuriro LAMUKA ryarwanyaga ubutegetsi bwa Kabila none bongera kwegerana, bishobora kuba ikimenyetso cy’impinduka ikomeye muri politiki ya RDC. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe