Mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024 Perezida wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo yatanze ikiganiro ku baturage bose b’iki gihugu, gusa iki kiganiro kibaba cyari kirimo ibitutsi byatunguye benshi.
Ni ikiganiro yagiriye kuri terevisiyo y’igihugu ya RTNC,cyabereye i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, Félix Tshisekedi, yakoranye iki kiganiro na banyamakuru, aho yabanje kwakirwa na Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ari nawe wabanje kwiyegereza Tshisekedi.
Patrick Muyaya yiyigereje Tshisekedi maze avuga ko “Iri joro riraza kuba amateka.”
Mu ijambo rya Félix Tshisekedi yagarutse kuri M23iumaze imyaka irenga ibiri ihanganye n’igisirikare cya FARDC, aho iki gisirikare kiri kumwe n’ingabo z’amahanga zaje kubafasha mu rugamba ndetse n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba iri kurwana ku ruhande rwa FARDC.
Felix Tshisekedi akaba yagize ati: “Ntabwo nshaka ibiganiro n’ibijongororwa, aba si abanyekongo ni nayo mpamvu banga gusubira mu buzima busanzwe.”
Felix Tshisekedi yavuze ko ingabo ze zizatsinda iyi ntambara ngo kuko nta kibi bakoze, “insinzi turayifite kuko nta kibi twakoze cyatuma tudatsinda.”
Yakomeje avuga ko ubutegetsi bwe butazigera buganira na M23.
Muri iki kiganiro umunyamakuru yamubajije ati: “Kubera iki leta ya Kinshasa itemera ibiganiro na M23?”
Iki kibazo Félix Tshisekedi yasubije avuga ko M23 itabaho ahubo akomeza avuga ko igisirikare cye gihanganye n’u Rwanda.
Ati: “RDC yabyanze kubera ko u Rwanda rwihishe inyuma ya M23. U Rwanda nirwo rwihishe inyuma yo gusahura no kwica. Nemere kuganira n’u Rwanda kubera iki rukomeza kuzana intambara?”
Mu gusoza iki kiganiro, Tshisekedi yashimiye Wazalendo ikomeje gukorera abaturage ibikorwa bya kinyamaswa avuga ko ari intwari z’igihugu, ndetse avuga ko bagomba kuzashimirwa .
Ati: “Wazalendo ni abagabo bo kubahwa, bo gushimirwa, kandi ni intwari.”
Iki kiganiro Félix Tshisekedi yagikoze mu gihe ibihugu by’amahanga, harimo n’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, byari bikomeje kumushyiraho igitutu bimusaba kuganira n’u Rwanda, ndetse na M23 kugira ngo umwuka w’amakimbirane urangire.
Ibihugu birimo Amerika, u Bufaransa, u Bubiligi, bya komeje kwereka Félix Tshisekedi ko amahoro ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo atazazanwa no gukoresha imbaraga za gisirikare, ahubwo ko ibiganiro aribyo muti w’amahoro arambye.
Ni nyuma y’uko mu Cyumweru gishize M23 ihanganye n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC, yari yafashe ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, ndetse iza no kwigarurira imihanda ihuza ziriya teritware n’umujyi wa Goma.
Umujyi wa Goma wasigaye hagati y’amenyo nk’ururimi, ndetse utandukanywa n’ibindi bice bigize Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, Kugeza ubu abaturage bo muri uriya mujyi bakaba bakomeje gutaka inzara, aho icyumweru gishize inzara iri kuvuza ubuhuha.