Saturday, May 10, 2025
Saturday, May 10, 2025
spot_img
HomePolitikePerezida Tshisekedi wa RDC yakomoje ku masezerano agurisha umutungo kamere wa RDC...

Perezida Tshisekedi wa RDC yakomoje ku masezerano agurisha umutungo kamere wa RDC ku Banyamerika

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yanyomoje amakuru amushinja kugurisha umutungo kamere w’igihugu cye ku nyungu z’Amerika, avuga ko ayo makuru ari ibinyoma bigamije guca igikuba ku bufatanye bushya buri kugeragezwa hagati y’igihugu cye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Uyu muyobozi yatangiye ibiganiro na Amerika muri Gashyantare 2025, agamije gushaka ubufatanye bushobora gufasha RDC kugarura amahoro n’umutekano.  

Muri urwo rwego, yemereye ibigo byo muri Amerika uburenganzira bwo gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro, bikaba byari byitezwe ko bizagirira inyungu impande zombi. 

Mu ijambo yavugiye imbere y’Abanye-Congo ku wa 5 Gicurasi, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru, Tshisekedi yagaragaje ko atazihanganira ibinyamakuru bikomeje gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma kuri aya masezerano. 

Yagize ati: “Ntabwo nategereza ngo mpore ndicecekeye mu gihe amakuru atariyo akomeje gusohoka ku bufatanye turi kunoza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane ku bijyanye n’amabuye y’agaciro y’igihugu cyacu.” 

Yakomeje asobanura ko ibi ari uburyo bwo guhungabanya isura ya RDC ku ruhando mpuzamahanga no guca intege ubukungu bw’igihugu. 

Yibukije ko atigeze atekereza na rimwe kugurisha umutungo kamere wa RDC, kandi ko azaharanira kuwurinda kugeza ku musozo w’ubuyobozi bwe. 

Tshisekedi yagaragaje ko ayo masezerano ari mu murongo mugari wa gahunda Amerika ifite yo guteza imbere ubufatanye na Afurika y’Ibiyaga Bigari, ku nyungu rusange.  

Muri iyo gahunda harimo n’umushinga wa ‘Lobito Corridor,’ umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Angola, RDC na Zambia, ugamije koroshya ubwikorezi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bicuruzwa. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe