Tuesday, January 14, 2025
Tuesday, January 14, 2025
spot_img
HomePolitikePerezida Tshisekedi wa RDC yahiye ubwoba bwinshi cyane akimara kumenya abasirikare n’Abapolisi...

Perezida Tshisekedi wa RDC yahiye ubwoba bwinshi cyane akimara kumenya abasirikare n’Abapolisi b’amapeti yo hejuru biyunze kuri M23.

Koloneri wa FARDC na Kapiteni wa Police y’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi benshi ba Nyatura bishyikirije M23 tariki 14 Gicurasi 2024. 

Koloneri GIFARU wa FARDC, Safari, Kapiteni Claude wa PNC kimwe n’abandi benshi bo muri Nyatura biyunze kuri M23 / AFC muri Kinigi. 

Aba basirikare bazwi muri Kivu y’Amajyaruguru baganirije abaturage bababwira ko bishimiye gufatanya na M23 guharanira uburenganzira bw’abanyekongo bose. 

Col Gifaru yagize ati : “Kuva kera muziko ndi umwana wanyu.Aka karengane kari imbere,gashaka kuza,nje mbere y’igihe ngo mbarenganure. Mfatanye n’abandi kubarengera. 

Ijambo Wazalendo harimo ijambo kurenduka.Tuzafatanya kubarendura.Ntabwo nshaka kurenduka,naje kubakorera nk’umwana wanyu.” 

Abandi bihuje na M23 bigatera icyoba perezida Tshisekedi bavuze ko bakiriwe neza ndetse ko biteguye guhangana na Wazalendo n’ingabo za leta zidashaka ibiganiro by’amahoro. 

Aba basirikare n’abapolisi bihuje na ARC / M23 mu gihe na yo yamaze kwigarurira umujyi wa Bicumbi imaze imyaka iyobowe na FDLR n’indi mitwe yitwara gisirikare ishyigikiwe na leta ya DRC. 

Mu yandi makuru agezweho, Kuva mu gitondo cya kare cyo ku wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2024, imirwano ikomeye iri gusakiranya Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC, FDLR, Abacanshuro,Wazalendo na FDNB) na M23. 

Ni imirwano iri kubera mu duce twa Kikuku, Kibirizi, Vitshumbi, Rwindi ndetse no mu nkengero zaho. 

Umuvugizi wa M23 abinyujije ku rubuga rwa X yavuze ko izi ngabo zihurije hamwe zateye uduce turimo abantu benshi cyane. 

Alliance Fleuve Congo (AFC) yatangaje ko isaba Abafatanyabikorwa mpuzamahanga, akarere n’indi miryango mpuzamahanga kwita kuri ibi bitero bikomeje kwibasira abasivili, yongeraho ko yatabaye ingabo za RDC zigabye ibitero mu basivili, irabatabara. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights