Saturday, June 7, 2025
Saturday, June 7, 2025
spot_img
HomePolitikePerezida Tshisekedi mu marira menshi nyuma yuko icyifuzo cye ku Rwanda cyatewe...

Perezida Tshisekedi mu marira menshi nyuma yuko icyifuzo cye ku Rwanda cyatewe ishoti

Umuyobozi mukuru w’inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Hilarion Etong, yatangaje ko icyifuzo cya Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) cyo gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano kubera uruhare rushinjwa mu mutekano muke wo mu Burasirazuba bwa RDC, kidahuye n’intego nyamukuru y’iyo nteko yo gushaka amahoro arambye biciye mu biganiro. 

Ibi yabivuze kuri uyu wa kane i Kigali, nyuma y’uruzinduko abadepite bagize inteko ishinga amategeko ya OIF bagiriye mu bihugu byombi, u Rwanda na RDC, hagamijwe gushaka inzira y’ubufatanye mu gukemura ibibazo bikomeye by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu karere k’ibiyaga bigari. 

Etong yavuze ko nubwo bategereje kumva impande zombi, basanze hari kutumvikana gukomeye ku cyerekezo cy’amahoro.  

Yagize ati: “Twebwe turi abagize inteko ishinga amategeko. Turabizi ko iyo ngingo ya 2773 ya Loni imaze igihe kinini ihari. Ariko turamutse tugiye muri uwo murongo wo gusaba ibihano, nta gushidikanya ko twahura n’ibindi bibazo. Turi hano kugira ngo dutange ikintu gishya.” 

Yongeyeho ko icyifuzo cya RDC cyo gusaba ibihano ku Rwanda n’ihagarikwa ry’ako kanya ry’intambara ya M23 kidahuye n’uruhare inteko ishinga amategeko ya OIF yifuza kugira, ari rwo rwo gukangurira ibiganiro birambye n’ubufatanye bwa politiki n’amahoro. 

Etong yasobanuye ko intego yabo atari uguhakana ibivugwa n’inzego za dipolomasi cyangwa raporo za Loni, ahubwo ari ukongera ijwi rishya, irya politiki n’amahoro.  

Ati: “Icyo dushaka ni ukunganira, si ugusimbura inzira zindi. Ibiganiro ni byo byonyine bishobora kugeza akarere kacu ku gisubizo kirambye.” 

Ubwo bari muri RDC, Etong yavuze ko ijambo “amahoro” ryagarutse inshuro zirenga 40 mu biganiro n’abayobozi batandukanye, bagaragaza ko ari ryo rihurirwaho na bose, ariko rikwiye gushingira ku bumwe aho guheranwa n’amacakubiri ashingiye ku gushinjanya. 

Mu gusoza, Umuyobozi wa OIF yibukije ko uruhare rwabo rudakuraho izindi nzira zirimo iz’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), gahunda ya Luanda, iya Nairobi, ndetse n’ubuhuza bwa Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Ati:  “Turi hano kugira ngo twongere ijwi rihamagarira ibiganiro, aho guhamagarira ibihano. Niba koko dushaka amahoro, ni ngombwa ko twubaka umubano ushingiye ku biganiro birambye.” 

Uru ruzinduko rwatanzweho icyizere nk’urugero rwiza rwo gushaka amahoro mu karere kageramiwe n’intambara zitararangira, ahazaza h’amahoro hakaba hari mu biganza by’abashaka gutega amatwi no kuganira aho kurwana. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe