Mu gihe igihugu kiri mu rujijo ruterwa n’igitutu cy’intambara yo mu Burasirazuba, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yisanze ahanganye n’igisa n’ikigeragezo gikomeye mu mateka ya politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Ibi bibaye nyuma y’uko Joseph Kabila Kabange, wahoze ayobora RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yambuwe ubudahangarwa na Sena, bikamuha urubuga rwo kuzageza ijambo ku Banye-Congo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki 23 Gicurasi.
Mu ijoro rya tariki ya 22 Gicurasi, Komisiyo idasanzwe ya Sena yashyizeho umukono ku cyemezo gikomeye cyo gukuraho ubudahangarwa bwa Kabila, yamushinjaga ibyaha bikomeye birimo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ibyaha byose bifitanye isano n’uruzinduko rudasanzwe yagiriye mu mujyi wa Goma muri Mata uyu mwaka, aho yahabonetse ari kumwe n’abayobozi n’abasirikare b’ihuriro AFC/M23 riri mu ntambara n’ingabo za Leta.
Uyu mwanzuro watowe n’abasenateri 40 bose bagize iyo Komisiyo, mu ibanga rikomeye. Ibyo byatumye hategerezwa itora ry’Inteko Rusange kugira ngo riheshe imbaraga z’amategeko icyemezo cyafashwe.
Perezida Tshisekedi n’ubutegetsi bwe ntibigeze bahisha impungenge bafite kuri Kabila, ndetse bamaze igihe bashinja uwo yabanjirije ku butegetsi kuba umwe mu bayobozi ba AFC/M23. Nubwo Kabila ubwo yari muri Afurika y’Epfo muri Werurwe yahakanye ibyo birego, avuga ko ari ibihuha bidafite ishingiro, Leta ntacyo yigeze isubiraho.
Gusa ibintu byarahindutse bikomera ubwo Kabila, wari mu buhungiro kuva mu mpera za 2023, yagaragaye mu gace kari mu maboko ya M23 muri Mata. Icyo gikorwa cyafashwe nk’”ikimenyetso simusiga cyo kurwanya ubutegetsi buriho” n’abayobozi ba RDC, bityo ubushinjacyaha bw’igisirikare bugahita busaba Sena ko yamburwa ubudahangarwa.
Kuba Kabila agiye kugeza ijambo ku baturage, mu gihe ubutegetsi buri kumukurikirana, byashyize igitutu gikomeye kuri Tshisekedi.
Hari impungenge ko iryo jambo rishobora kuba intangiriro y’ihuriro rishya rya politiki rishobora kurwanya ubutegetsi buriho, cyane ko hari bamwe mu banyepolitiki batangiye kugaragaza ko Kabila yakorewe akarengane, bagashidikanya ku miterere y’ubutabera mu gihugu.
Ibyarushijeho gukurura impaka ni uko Komisiyo yafashe uwo mwanzuro idategereje Inteko Rusange, nubwo icyo cyemezo kizasuzumwa mbere y’uko gishyirwa mu bikorwa. Ku rundi ruhande, hari icyizere ko ubushinjacyaha buzashobora gutangiza iperereza ku mugaragaro ku byaha Kabila akekwaho.
Ubuzima bwa politiki muri RDC bushobora guhinduka burundu bitewe n’ijambo Kabila ategerejweho gutanga.
Ikigaragara ni uko Perezida Tshisekedi n’inzego ze batangiye kwitegura ibishobora gukurikiraho, kuko iyo Kabila agarutse mu mbuga za politiki – n’iyo byaba ari mu magambo gusa – ibintu bihinduka.
