Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikePerezida Tshisekedi akomeje kuburirwa irengero: Icyumweru kirihiritse nta we umuca iryera. Ni...

Perezida Tshisekedi akomeje kuburirwa irengero: Icyumweru kirihiritse nta we umuca iryera. Ni nde uyoboye igihugu? Ikosa rikomeye yasize akoze rirabahangayikishije.

Kuva ku cyumweru tariki ya 7 Mata, Félix Tshisekedi yavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse kugeza ubu akomeje kuburirwa irengero, ndetse aho aherereye hakomeje kuba amayobera ndetse bamwe bakomeje kwibaza umuntu uyoboye igihugu muri iki gihe. 

Ku Cyumweru, Radiyo na Televiziyo y’u Bubiligi (RTBF) yatangaje ko uyu mugabo yaba yaje i Kigali, gusa nyuma iza kuvuguruza ayo makuru nyuma yo kunyomozwa na Tina Salama usanzwe ari umuvugizi wa Perezida wa RDC. 

Ibiro Ntaramakuru by’Abanye-Congo (ACP) uwo munsi byo byatangaje ko Tshisekedi yaba yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Buholandi, gusa nyuma na byo biza gusiba ubutumwa byari byanditse ku rubuga rwa X. 

Tshisekedi aheruka kugaragara mu ruhame ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yari ayoboye umuhango wo kwiyunga kw’abanye-Congo bo mu bwoko bw’aba Teke n’aba Yaka bari bamaze igihe mu makimbirane yitwaje intwaro. 

Tina Salama ubwo yahakanaga ko sebuja yaje i Kigali yavuze ko “yagiye mu mahanga muri dosiye zihutirwa zireba igihugu”. 

Kugeza ubu n’ubwo bitazwi neza igihugu Tshisekedi aherereyemo, amakuru avuga ko yaba aherereye i Bruxelles mu Bubiligi kuko kuva ku Cyumweru gishize ari ho indege asanzwe agendamo iherereye. 

Hari n’andi makuru bigoye kugenzura avuga ko uyu mugabo yaba arwaye. 

Radiyo y’Abafaransa (RFI) cyakora ivuga ko ifite amakuru y’uko nta gihindutse Perezida Félix Tshisekedi ashobora kongera kugaruka muri RDC kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’igihe abanye-Congo batazi aho aherereye. 

Bahangayikishijwe bikomeye n’ikosa rikomeye Perezida Tshisekedi yasize akoze agiye hanze 

Umuyobozi ushinzwe gutangaza amakuru ya perezida, aheruka kuvuga ko “Ahubwo yagiye mu mahanga kubera ibibazo byihutirwa bifitanye isano n’igihugu”.  

Kugeza ubu, hari urujijo kuri gahunda ya perezida kandi ibihuha bikomeje kuba byinshi mu gihe ku rundi ruhande mu burasirazuba bw’igihugu ihuriro Alliance River Alliance (AFC) riyobowe na Corneille Nangaa ndetse rifite igisirikare cya M23 ryegereye bikomeye Goma.  

Umunyekongo uba mu murwa mukuru wa Kivu, Goma, yabwiye ikinyamakuru La Libre Afrique ati: “M23 yafashe umujyi wa Saké ari wo nzitizi ya nyuma mbere ya Goma. Sake irimo ubusa. Umujyi rwagati uri mu kibaya bigoye kurinda. Ku wa gatatu nyuma ya saa sita, M23 ivuga ko ikomeje kwerekeza mu majyepfo.”  

Abaturage benshi ba kongo barahangayitse kuko igihugu gisa naho nta muyobozi n’umwe gifite ubu.  

Amakuru aremeza ko Perezida Tshisekedi yaba arembeye mu Bitaro mu gihugu cy’Ububiligi.  

Aya makuru yo kubura kwa Perezida aza yiyongeraho ko inteko ishingamategeko ya Congo iherutse gutorwa itarabona abayobozi barindwi bo kuyiyobora ndetse abo nibo basimbura Perezida adahari.  

Ibi biriyongeraho ko Minisitiri w’Intebe uherutse gushyirwaho na Tshisekedi atararahira ndetse atarashyiraho guverinoma.  

Ikindi kibazo nuko abasenateri batowe nabo batararahira ndetse abahari ubu batemewe kuko igihe cyabo cyarangiye.  

Ibi bikiyongeraho ko guverinoma yari isanzweho imaze ukwezi n’igice yareguye.  

Ubukungu bw’igihugu cya RDC bukomeje gukendera ndetse bivugwa ko nta mushinga wa politiki ugaragara Minisitiri w’intebe uheruka gushyirwaho afite. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights