Perezida wa Afurika y’Epfo cyril Ramaphosa ,akomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko ashobora kuba yaratangiye gucisha make no guhindura imyumvire ku kibazo cya M23 imaze igihe ihanganye na FARDC n’abambari bayo babarizwamo n’ingabo za SADC nk’uko nawe ubwe aheruka kubyitangariza nyuma y’ibiganiro aheruka kugirana na Perezida Pauk Kagame w’u Rwanda.
Perezida kagame nawe ubwe yavuze ko ibiganiro hagati ye na Ramaphosa bitagombaga kurangira bataganiriye ku ngingo y’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse yongeraho ko nawe yanyuzwe n’ibyo biganiro.
Nyuma yo kuganira na Perezida Paul Kagame akavuga ko asubiye i Pretoria yahinduye imyumvire ku kibazo cy’umutekano mu burasazuba bwa DRC, ubu Perezida Ramaphosa ategerejwe I Kampala muri Uganda aho agomba kujya guhura na Perezida yoweri Kaguta Museveni kuwa 15 Mata 2024.
Kuki Perezida Ramafphosa asuye u Rwanda na Uganda mu bihe bikurikiranye?
Bimaze kuba ikimenyabose ko Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bushinja u Rwanda na Uganda gutera inkunga M23 n’ubwo ibi bihugu byombi bidahwema guhakana ibi birego byivuye inyuma.
Amakuru ducyesha Rwandatribune avuga ko Afurika Y’epfo nk’igihugu cyohereje ingabo mu Burasarazuba bwa RDC gufasha FARDC kurwanya M23, yaje gusanga iyi ntambara bahanganyemo n’Intare za Sarambwe itazapfa kuborohera bitandukanye n’uko bitekerezaga, dore ko hari n’abasirikare ba Afurika y’Epfo bamaze kwicwa na M23, abandi bakaba barafashwe mpiri ndetse ubu bakaba bakiri mu maboko yayo.
Hari kandi n’igitutu cy’Abanyapolitiki batavuga rumwe n’Ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, basanga Perezida Ramaphosa yarakoze ikosa rikomeye ryo kohereza abasirikare kurwanya M23.
Aya makuru akomeza avuga ko, ubutegetsi bwa Perezida Ramaphosa ubu bwatangiye guhindura umuvuno ku kibazo cya M23 ahubwo bukaba bufite gahunda yo kumvisha Perezida Tshisekedi, kwemera kwicarana na M23 hanyuma ikibazo kigakemuka binyuze mu biganiro bya Politiki aho gukomeza gushyira imbere intambara.
Ibi kugirango bigerweho, Perezida Ramaphosa ngo asanga u Rwanda na Uganda ari ibihugu bigomba kubigiramo uruhare ndetse ngo akaba ari imwe mu mpamvu zamusunikiye kuza kuganira na Perezida Kagame, ubu akaba agiye gukurikizaho Perezida Museveni wa Uganda.