Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa n’umuyobozi w’ishyaka EFF rihirimbanira ukwishyira ukizana mu bukungu, Julius Malema, ntibahuza imvugo ku ngabo z’iki gihugu zoherejwe ku rugamba kurwana na M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni nyuma yuko tariki ya 12 Gashyantare 2024, Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo byemeje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hoherejwe abasirikare b’iki gihugu 2900 mu butumwa bwakurikiye ububika babiri muri bo tariki 15 Gashyantare, bishwe n’igisasu cyaguye mu birindiro byabo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ni abasirikare bivugwa ko boherejwe ashingiwe ku masezerano yo gutabarana ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC, bifitanye.
Ramaphosa ubwo yari mu kiganiro mpaka mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, yasobanuye ko byari ngombwa ko yohereza aba basirikare kugira ngo bajye gufasha FARDC n’abambari bayo kurwana na M23.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko hari abazapfira muri iyi ntambara, kandi ko ari ibintu bisanzwe.
Yagize ati “Twohereje abasirikare ba Afurika y’Epfo muri RDC mu butumwa bwa SADC. Ni nk’uko twabohereje muri Mozambique kandi birumvikana mu bihe by’amakimbirane, hari abazapfa kandi mu bihe by’intambara, hari abantu bapfa.”
“Turi muri SADC, ni yo mpamvu iyo akarere gafashe icyemezo cy’uko tujya gufasha abantu ba RDC, Afurika y’Epfo igomba koherezayo abasirikare.”
Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo buyobowe n’ishyaka ANC, yagaragaje ko igisirikare cy’iki gihugu kidafite ubushobozi bwo kurwana na M23, kuko nta myitozo n’ibikoresho bihagije gifite.
Uyu munyapolitiki yagize ati “Igisirikare cyacu nticyarinda n’amashu. Kohereza abasirikare ba Afurika y’Epfo muri RDC ntibikwiye, bityo bagomba gukurwayo bwangu. Si uko tutakabaye tuboherezayo ariko nta gisirikare dufite. ANC yasenye igisirikare.”
“Bagiye kwicwa kubera ko batatojwe neza, bagomba kugaruka. Tugomba guhagarika kohereza abasirikare. Cyril Ramaphosa arashaka kwicira abana bacu muri RDC, bariya barwanyi bafite ibikoresho bihagije.”
“Ubushize muribuka abasirikare binubiraga kutagira ibiryo. None ni nde uzarwana ashonje? Uzakoresha iyo mbunda ute mu gihe ushonje? Ni gute ikigo cya gisirikare gishya, kikabura ababashoboye kukizimya? Ubwo mu kindi gihugu, ikigo cyacu gitwitswe, ntabwo twashobora kwirinda.”
Biteganyijwe ko Afurika y’Epfo izashora kuri aba basirikare Ama-Rand miliyari 2 mu gihe cy’umwaka. Aya angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 133,9.