Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yatangaje ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bizakemurwa mu nzira y’amahoro aho kuba iy’intambara.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere yo kwerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Ramaphosa kuri uyu wa 7 Mata 2024 yatangaje ko yaganiriye na Paul Kagame kuri ibi bibazo biterwa n’intambara.
Yasobanuye ko bemeranyije ko amahoro ari ngombwa mu karere gashaka gutera imbere kandi ko kugira ngo bigerweho “Dukwiye guhagarika amakimbirane ari mu burasirazuba bwa RDC.”
Perezida Ramaphosa yagaragaje ishingiro ry’impungenge z’u Rwanda ku bikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri RDC.
Ati “Ibikorwa biri kuba bishobora guhungabanya u Rwanda, bikozwe n’umutwe wa FDLR. Hari imitwe myinshi ikorera muri iki gice. Twemeranyije ko igisubizo cy’amahoro cya politiki ari bwo buryo bwiza ku bikorwa bya gisirikare ibyo ari byo byose.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko mu gihe yari i Kigali, yanaganiriye n’abandi banyapolitiki bari baje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi barimo Thabo Mbeki, bemeranya ko imbaraga za gisirikare atari zo zakemura ibibazo byo muri RDC.