Mu mashusho amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri X (iyahoze ari Twitter), Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yongeye gutungurana n’ijambo rye ryazamuye impaka ndende, ariko rifite igitekerezo gikomeye cyihishe inyuma.
Muri ayo mashusho, Perezida yagaragaje ko hari abaturage be bamwandikiye bamucira bamunenga bikomeye kubera ko yigeze kugira inama abaturage yo korora iminyorogoto, bamwe babyita ibyo kwihandagaza.
“Hari uwanyandikiye ambwira ko yari azi ko mfite ubwenge none yasanze ndi igicucu,” niko yabivuze mu ijwi ryuje gutebya.
Perezida Ndayishimiye ntiyari avuze ibi mu rwenya. Yari yahamagariye abaturage be gutekereza ku buryo bushya bwo kwiteza imbere, hatitawe ku bwoko bw’ubucuruzi abantu bamenyereye.
Iminyorogoto, isazi n’ibipfwera, byose yabivuze nk’amahirwe mashya abantu bagakwiye guha agaciro aho kubisebanya.
Mu bihugu byinshi byateye imbere, nka Israël, u Budage, n’u Buholandi, ibyo dusuzugura nk’isazi n’iminyorogoto byabaye isoko y’ubutunzi bukomeye. Bikorerwamo ibiryo by’amatungo, ibinyabutabire ndetse n’amavuta, bikinjiza amafaranga atari make.
Nyuma y’uko aya mashusho ashyizwe hanze, bamwe mu rubyiruko rw’Abarundi — bamenyerewe nka Abajeune — bahise bagaragaza ko bashyigikiye Perezida wabo.
Bamugaragarije urukundo n’ubwuzu, abandi bamwibutsa ko ibitekerezo bye bifite aho bihuriye n’ukuri, nubwo hari ababyita ubusazi.
Hari uwagize ati: “Ngo mwaramututse kubera business ye y’isazi, iminyorogoto n’ibipfwera… ariko Abajeune barampagarariye!”
Perezida Ndayishimiye yongeye kwerekana ko atari umuyobozi uhugira mu biro gusa. Yatangaje ko asoma ubutumwa bw’abaturage kandi ko abaha agaciro, nubwo hari igihe bavuga amagambo akomeretsa.
Hari uwatanze igitekerezo agira ati: “Message zanyu nababwiye ko azisoma, mwongere mumubwire, araza gusoma ubutumwa bwanyu bwose.”
Ibi byose byerekana ko Perezida Ndayishimiye afite ubushake bwo guhindura imyumvire y’abantu ku bijyanye n’uko umuntu yatera imbere.
Kuba abantu bamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga ntibyamuciye intege — ahubwo yabihinduye isomo ry’uko umuyobozi agomba kumva no kwihanganira ibitekerezo byose, haba ibishyigikira cyangwa ibinenga.
Mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bigifite ikibazo cy’ubushomeri, kwigisha abaturage gutekereza ku bintu biciriritse bishobora kubaha akazi n’amahirwe yo kwiteza imbere nibyo bikwiye gushyirwa imbere.
Ni yo mpamvu ibyo Perezida Ndayishimiye yavuze bitagomba gufatwa nk’urwenya, ahubwo ni isoko y’ubukire bw’ejo hazaza.