Monday, June 2, 2025
Monday, June 2, 2025
spot_img
HomePolitikePerezida Ndayishimiye yahawe urw'amenyo nyuma y'ibyo yakoreye u Rwanda kwa Museveni.

Perezida Ndayishimiye yahawe urw’amenyo nyuma y’ibyo yakoreye u Rwanda kwa Museveni.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yibasiwe n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga no mu bitekerezo bya rubanda nyuma yo kongera kugerageza gushinja u Rwanda guteza umutekano muke mu karere, ubwo yari mu ruzinduko muri Uganda. 

Ibi yabivugiye i Entebbe, ubwo yari mu nama ya 12 y’urwego rw’ubugenzuzi bw’akarere ku mahoro, umutekano n’ubufatanye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inama ikomeje kubera muri Uganda. 

Mu ijambo rye, Ndayishimiye yashimiye imiryango mpuzamahanga, by’umwihariko Akanama k’umutekano ka Loni, ku mwanzuro wamagana ibitero bya M23 avuga ko bifashwa n’ingabo z’u Rwanda mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. 

Yagize ati: “Ndashimira amahanga, cyane cyane Akanama k’umutekano ka Loni, ku mwanzuro 2773 wamaganye ibitero bya M23 bifashijwe n’ingabo z’u Rwanda ndetse n’ifatwa ry’imijyi ya Goma na Bukavu.” 

Yakomeje avuga ko n’ibindi biganiro byabereye muri Afurika byagaragaje ko ibikorwa bya M23 n’ingabo z’u Rwanda byibasiye abaturage, anasaba ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo cyashakirwa igisubizo vuba na bwangu. 

Ndayishimiye yagize ati: “Ubu intambara yo mu burasirazuba bwa RDC iri ku rwego rwo hejuru, kandi nihadakorwa igikorwa gikomeye, ishobora gukwira mu bindi bice bya Congo no mu bihugu bituranye byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.”  

Yavuze ko hari imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC igirwamo uruhare n’ibihugu bimwe na bimwe, atunga agatoki u Rwanda nk’igihugu cyitwikira ibi bibazo kugira ngo kibibyaze umusaruro. 

Ati: “Iyi mitwe yitwaje intwaro igaragara ko ifashwa n’u Rwanda, kandi ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu buryo buteza ikibazo umutekano w’akarere.”  

Ndayishimiye yavuze ko ingaruka z’intambara ziri kurushaho kuremerera akarere, zirimo ubwinshi bw’impunzi, urujya n’uruza rw’intwaro n’iyongera ry’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bishobora gushyira mu kaga ibihugu byo mu karere. 

Ni ubwa kabiri Perezida Ndayishimiye yumvikanye mu minsi ya vuba yikoma u Rwanda, nyuma y’uko aherutse gutangaza ko yiteguye no kujya mu ntambara naramuka abihatiwe. 

Ibyatangajwe na Ndayishimiye byateje impaka ndende, aho benshi bamushinja gukomeza guhungabanya umubano w’ibihugu by’abaturanyi no kuvuga amagambo adafite gihamya, mu gihe ikibazo nyamukuru cy’uburengerazuba bwa Congo gikomeje kuba igikoresho cya politiki ku bayobozi bamwe mu karere. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe